Guhuza Aba-Rayons hanze n’imbere mu kibuga: Ibinengwa n’ibishimwa mu myaka ine y’ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle

Muri iki gihe manda y’imyaka ine Uwayezu Jean Fidèle yari yatorewe ngo ayobore Rayon Sports igana ku musozo, hari ibishimwa ndetse n’ibinengwa bitagezweho birimo kuba hataragaruka imikoranire hagati y’aba-Rayons bamwe na bamwe mu gihe nyamara kubahuza yari yo ntego ya mbere yari ihari mu by’ibanze.

Ntabwo ari ubumwe gusa buvugwa ko butari bwagaruka dore hari n’abajya kure bakavuga ko mu kibuga naho ibyaho bitari byagenda neza dore ko mu bikombe bikomeye mu gihugu, iyi kipe mu myaka ine yatwayemo igikombe kimwe gusa cy’amahoro. Ibi ariko nubwo bimeze gutya ntabwo wabivuga ngo wirengagize ko muri iyo myaka ine, Uwayezu Jean Fidèle ibibazo yaje asanga muri iyi kipe, byiganjemo amakimbirane.

Uko Uwayezu Jean Fidèle yinjiye muri Rayon Sports nyuma y’ibibazo byavutse ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate

Munyakazi Sadate ubwo yatorerwaga kuyobora Rayon Sports tariki ya 14 Nyakanga 2019, abenshi ntabwo bari bamuzi gusa aza avuga ko ubuyobozi bwe bugiye gukorera mu mucyo ndetse abafana ba Rayon Sports bazajya bamenyeshwa ikoreshwa ry’umutungo w’ikipe ndetse anafite umushinga wo kuzubaka Stade yari kuzaba yakira abantu ibihumbi 60.

Ibi ariko byabaye nk’ibyari ibitekerezo kuko uyu mugabo yatangiye gushwana n’abaterankunga barimo n’ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports kugeza uyu munsi (Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda).

Nyuma yo kuba perezida wa Rayon Sports, ntabwo we n’abari bamutoye ndetse n’abamushyizeho bari basanzwe muri Rayon Sports bakomeje kumvikana neza bituma n’imikoranire igenda nabi dore ko yanavugaga ko harimo ishyamba aje gutwika, bituma hari abatarabyakiriye neza.

Ubumwe bw’aba-Rayons bwatangiye kuzamo ibice

Mu ruhurirane rw’ibibazo bya buri munsi byari biri muri Rayon Sports, abanyamuryango b’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda bashatse ko uyu mugabo yarekura ubuyobozi bwayo binyuze mu buryo bw’ibiganiro ndetse n’amategeko yari ahari ariko birananirana akomeza gutsimbarara kugeza nubwo atangiye gushwana n’abakinnyi n’abandi bayobozi.

Bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko batishimiye uburyo ikipe ya Rayon Sports iyobowemo, ndetse baza no kwandikira, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB bayimenyesha ko Ngarambe Charles ari we muyobozi wemewe wa Rayon Sports.

Rayon Sports ni ikipe itanga ibyishimo ku bakunzi bayo
Rayon Sports ni ikipe itanga ibyishimo ku bakunzi bayo

Nyuma y’aho Munyakazi Sadate na we yahise yandikira RGB ayimenyesha ko ari we muyobozi wa Rayon Sports, aho icyo gihe yashingiraga ku mategeko yari yaramaze guhindurwa mu mategeko shingiro y’umuryango yavugaga ko ariwe muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports.

Bidatinze tariki 29 Gicurasi 2020, RGB yasubije impande zombi ariko yemeza ko komite ya Munyakazi Sadate ariyo yemewe n’amategeko nk’uko icyo gihe umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi yabyemereye Kigali Today.

Ukwakira 2020 Uwayezu Jean Fidèle yinjiye ntawamutekerezaga, afite akazi katoroshye ko kongera guhuza Aba-Rayons ndetse no gushaka ibikombe

Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo ikipe yari imazemo hafi umwaka urenga byatumye iyari komite yariho ikurwaho ikizere na RGB, abari barayoboye Rayon Sports na bo bakabwirwa ko batemerewe gukomeza kuba hafi yayo ndetse batanemerewe kugaragara mu buyobozi bwayo, tariki 24 Ukwakira 2020 kuri Lemigo Hotel habereye amatora y’ubuyobozi bushya ari nayo yashyizeho Uwayezu Jean Fidèle nka Perezida akayobora imyaka ine hamwe nabo bari bafatanyije barimo Kayisire Jacques nka Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger nka Visi Perezida wa kabiri.

Ni amatora benshi batavuzeho rumwe kuko mbere y’uko akorwa abari barahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports barimo amazina akomeye muri iyi ikipe bari baramaze kubwirwa ko bagomba kujya kure y’iyi kipe kubera ibibazo byari byaranageze kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yarandikiwe na Sadate Munyakazi.

Mu mibare 2023-2024 habayeho gusubira inyuma kuko yatwawe igikombe cya shampiyona irushwa amanota 11 idatwaye igikombe na kimwe muri bibiri bikomeye
Mu mibare 2023-2024 habayeho gusubira inyuma kuko yatwawe igikombe cya shampiyona irushwa amanota 11 idatwaye igikombe na kimwe muri bibiri bikomeye

Benshi bavugaga ko Uwayezu Jean Fidèle atumwe kuko ubuyobozi buhawe Rayon Sports budatowe nk’uko amatora asanzwe agenda ahubwo bwashyizweho n’inzego zari zishinzwe gukemura iki kibazo maze bakemezwa binyuze mu matsinda y’abafana nubwo izi nzego atari ko zibyumva.

Tariki 04 Gicurasi 2024, Uwayezu Jean Fidèle ubwe abajijwe ku gutumwa kuza kuyobora Rayon Sports, avuga ko umuntu ubitekereza gutyo atamusubiza kuko hari abamutoye kandi ko atari umukozi wa Leta cyangwa RGB.

Ati ”Uwo sinamusubiza, abantu nk’abo babaho bazanahoraho, njyewe hari abantoye kuko ntabwo ndi umukozi wa Leta, ntabwo ndi umukozi wa RGB, ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports wiberaho nikorera ibyanjye wayijemo nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora.”

Guhuza n’abasaga nk’aho bashyizwe ku ruhade no gukorera hamwe yari intego ya mbere ya Uwayezu ariko ifatwa nk’itaragezweho

Mu ijambo rye rya mbere yavuze amaze gutorwa Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko atorewe gukorera Rayon Sports ataje guhangana n’abantu.

Paul Muvunyi uheruka kuyobora Rayon Sports itwara shampiyona 2018-2019 ari nayo iheruka, ubwo yari mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona 2023-2024 yegukanye
Paul Muvunyi uheruka kuyobora Rayon Sports itwara shampiyona 2018-2019 ari nayo iheruka, ubwo yari mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona 2023-2024 yegukanye

Ati ”Ntorewe gukorera ikipe ntabwo ntorewe guhangana n’abantu. Ibibazo byari bihari ariko ntabwo ari byacitse, ahari abantu havuka ibibazo hakaba n’abaza kubikemura. Komite itowe ngo ikore akazi nta guhangana, tugiye gukorera Rayon Sports, abafana.”

Iri jambo ryari ribaye nk’iritanga ihumure ku bakunzi ba Rayon Sports ukurikije ibibazo yari imazemo iminsi kuko bizeraga ko hagiye kongera kubaho gushyira hamwe. Mu bari bitezwe ko bashobora kuba hafi ikipe harimo abahoze bayiyobora banafite amafaranga ku buryo umusanzu wabo wari gutuma iva mu bihe bibi yarimo, ibi ariko nyuma y’imyaka ine iyo urebye ubona atariko byagenze kuko mu mazina akomeye agarukwaho cyane arimo nka Ngarambe Charles, Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Claude, Ntampaka Théogène, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper na Ruhamyambuga Paul bose batigeze bagaragara hafi y’iyi kipe bagiriye akamaro igihe kinini.

Hari abavuga ko aba bagabo bafite amafaranga yabo bashyiraga muri Rayon Sports babifashe nko gusuzugurwa bahitamo kwiheza

Nubwo inzego zakemuye ikibazo cya Rayon Sports zagikemuriye mu nguni isa nkaho ntaho ibogamiye ku bari bayisanzwemo yaba abari aba vuba icyo gihe ndetse n’abari barababanjirije ariko hari abavuga ko bitari bikwiriye ko ikibazo gikemurwa ikipe isa nk’aho yamburwa ba nyirayo ndetse bakanategekwa kuyijya kure byatumye nabo nk’abantu bafite ubushobozi kandi bari bafite kinini bafashaga babibona nk’agasuzuguro, ubwabo bagahitamo kwiheza bikorera imirimo yabo.

Muhirwa Freddy ashimangira ko mu 2020 basabwe kujya ku ruhande kandi bagombaga kubyubahiriza, gusa ko basabwe inkunga bayitanga
Muhirwa Freddy ashimangira ko mu 2020 basabwe kujya ku ruhande kandi bagombaga kubyubahiriza, gusa ko basabwe inkunga bayitanga

Ku byo kwambura ikipe ba nyirayo, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Dr Usta Kaitesi tariki 7 Gicurasi 2024 yavuze ko ikipe ntawe bayambuye kuko nta nyirayo bwite ishingiyeho.

Ati ”Ntabwo abitwa ba nyiri kipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bafite amazina bwite uba ushingiye ku nyungu rusange, ikipe ikibazo yari ifite ni ubuyobozi, abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo kandi abagize ikipe nibo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari tubikemura mu buryo bw’imiyoborere.”

Ibi hari ababifashe nko gukemura ikibazo kimwe ariko uteza ibindi igihumbi kuko umwimerere w’ikipe nka Rayon Sports isanzwe yitwa ikipe y’abafana ngo bitari bikwiriye ko hagira abahezwa dore ko ku kigero cy’ijana ku ijana itungwa n’abakunzi bayo nubwo ubu harimo inyunganizi ya bamwe mu baterankunga bagenda bashakishwa ngo bunganire.

Aba baterankunga barimo n’umukuru watangiye gukorana na yo bigizwemo uruhare na bamwe muri aba basa nk’abashyizwe ku ruhande ubwo bari bakiri mu buyobozi bwayo.

Twagirayezu Thaddée wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports
Twagirayezu Thaddée wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports

Abajijwe impamvu bagiye kure y’ikipe burundu no kuba batayitera inkunga nubwo baba batari mu buyobozi bwayo, Muhirwa Freddy wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports aganira na Kigali Today yavuze ko basabwe kujya ku ruhande ngo hashyirweho sisitemu, gusa ariko basabwe inkunga bayitanga ariko ko nka we ntawari wayimusaba.

Ati: "Buriya iyo umuntu akubwiye ngo jya ku ruhande turebe ko iyi sisiteme yakora urayireka koko, ariko iyo nkunga ubishaka yayitanga kandi icyo badusabye ni ukuba abanyamuryango, turi bo ntabwo rero wajya gutanga inkunga k’utayigusabye iyo uyikeneye uraza ukanyegera ukambwira ngo nkeneye iki rero kugeza uyu munsi nta wari yanyegera."

Bagiye bikomwa kenshi bagahabwa ubutumwa butanga icyizere gicye ku kugarura umwuka wo gukorera hamwe

Nubwo batajya bapfa kugaragara mu bikorwa bya Rayon Sports muri iyi myaka ine ishize ariko inshuro nyinshi iyo ikipe itabona umusaruro benshi bagaragaza ko haramutse habaye gushyira hamwe nk’aba-Rayons bose byagira icyo bifasha. Icyo gihe ababa batekerezwaho bagakwiriye guhuza n’ubuyobozi buriho baba babandi bafite amafaranga ndetse n’abahoze bavuga rikijyana muri iyi kipe.

Tariki 12 Mutarama 2024, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gasogi United mu mukino wa shampiyona ibitego 2-1 hakabaho gushwana kugeza ubwo hari abashatse gusagarira abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru Patrick Namenye, tariki ya 15 Mutarama 2024.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports mu magambo na yo ataravuzweho rumwe, yikomye bamwe mu bahoze muri iyi kipe, avuga ko ngo bazanaga abakinnyi bakabariraho ndetse abashinja ko bababajwe no kuba ikipe iri ku murongo ndetse ko bifuza kuyisubiza inyuma.

2023 Rayon Sports yagize umwaka wabaye mwiza ugereranyije n'indi yose kuko yatwaye igikombe cy'Amahoro dore ko ari nacyo cyonyine gikomeye mu bikinirwa buri mu mwaka mu Rwanda yatwaye mu myaka ine kongeraho Super Cup 2024
2023 Rayon Sports yagize umwaka wabaye mwiza ugereranyije n’indi yose kuko yatwaye igikombe cy’Amahoro dore ko ari nacyo cyonyine gikomeye mu bikinirwa buri mu mwaka mu Rwanda yatwaye mu myaka ine kongeraho Super Cup 2024

Ati ”Abari bafite akaboko muri Rayon Sports bazana abakinnyi bakariramo, aho twashyiriye ibintu ku murongo, ubu bari mu byabo bishaka gusubiza ikipe aho yari iri, inama zirabera La Gallette, kwa Kamali Tam Tam zo gushaka kuza gukubita Jean Fidéle na Patrick ngo ni uko ntsinzwe mu kibuga. 1994 murayibuka? (Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni none ngo turatsinzwe bagashaka kuzamuka ngo badukubite? Aho harimo abagiye baca mu buyozi n’abandi.”

Aya magambo akomeye abayasesenguye bavuze ko adakwiriye ku muyobozi w’umuryango noneho ku ikipe cyangwa muri siporo muri rusange ahubwo yari akwiriye guharanira ko niba hari n’uwakosheje agomba guhanwa mu buryo bwiza byajyana no kudatungana urutoki nk’umuntu wari ufite intego yo kuba yakongera gutuma Aba-Rayons bakorera hamwe ubwo yagirwaga Perezida mu mwaka w’i 2020.

Ku ruhande rw’abahoze bayobora Rayon Sports bakunda kenshi gushyirwa mu majwi cyane cyane mu bibazo,ubwo tariki 12 Gicurasi 2024 yaganiraga na Kigali Today, Muhirwa Freddy wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports uri mu bashyizwe ku ruhande mu 2020 haba amatora yavuze ko ikiba gikenewe ari igikombe kuko utagitwaye ntacyo kuvugira kiba gihari.

Ati: "Ndibaza ko uyu munsi atabivuga kuko icy’ingezi akeneye igikombe, naho buriya kuvuga ngo abahoze, abariho ubu…..urabona abafana ba APR FC uyu munsi barishimiye nanjye aho nari ndi nari nkeneye kwishima nteruye igikombe, nawe ni uko intego yacu twese ni uguterura igikombe naho utagiteruye ibindi byose ni amagambo."

Umusaruro wo mu kibuga na wo warabuze, wibazwaho cyane

Rayon Sports ni ikipe isanzwe irwanira ibikombe bitandukanye hano imbere mu gihugu ndetse ikanagira uko ihagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ikanagera kure dore ko ari yo yisangije agahigo ko kuba ikipe yo mu Rwanda yageze muri ¼ cy’irushanwa rya CAF Confederation Cup. Iyi kipe ariko kuva mu 2020 ntabwo ari ikipe ihagaze neza mu kibuga kuko mu myaka ine ishize, igikomeye yabashije gukora ni ukwegukana igikombe kimwe muri bibiri bikomeye bikinirwa mu Rwanda (Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro).

Mu mwaka w’imikino wa mbere wa Uwayezu Jean Fidèle, 2020-2021 Rayon Sports yabaye iya gatandatu muri shampiyona yakinwe mu matsinda kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi aho yari ifite amanota atanu. Mu mwaka w’imikino wakurikiyeho 2021-2022 nabwo ntabwo byagenze uko abakunzi bayo baba babyifuza kuko icyo gihe yabonye umwanya wa kane aho mu mikino 30 yakoreyemo amanota 48.

Umwaka wabaye mwiza ku bwa Uwayezu Jean Fidèle ni uwa 2022-2023, muri shampiyona ntabwo wabaye mwiza kuko icyo gihe ikipe yabaye iya gatatu ifite amanota 61 umwanya n’ubundi abakunzi bayo batakwishimira kuko bahora bifuza ko yaba iya mbere itwara igikombe cya shampiyona. Uyu mwaka niwo witwa mwiza bitandukanye no kuva 2020 kuko icyo gihe yatwaye igikombe cy’amahoro 2023 ubwo yatsindaga APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Uwayezu ntiyemeranya n’abavuga ko umwaka w’imikino wa 2023-2024 wagenze nabi, nyamara ariko imibare irabigaragaza

Umwaka wa nyuma wa manda y’imyaka ine Uwayezu Jean Fidèle yatorewe mu 2020 wahuriranye n’uw’imikino wa 2023-2024, ndetse wabaye umwaka wongeye kuzana impaka mu bakunzi ba Rayon Sports aho bavuga ko utigeze ugendekera neza iyi kipe haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, mu kibuga no hanze y’ikibuga mu buzima ikipe yagiye ibamo cyane cyane ku ruhande rwa tekinike.

Ibi byatangiranye no kwitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup 2023-2024 aho yabonye amahirwe yo kuba itarakinnye ijonjora ry’ibanze kubera amanota yari ifite mu mikino yaherukaga gukina mu 2018. Ntabwo byahagariye aha kuko iyi kipe yakomeje kubona inzira iharuye ubwo yungukiraga mu byago ubwo abanya-Libya bari bafite ikibazo cy’ibiza byatewe n’umwuzure bigatuma imikino ibiri bagombaga gukina na Al Ahly Benghazi yose ibera mu Rwanda.

Mbere y’uko iyi mikino ibera mu Rwanda, Rayon Sports yari yagiye muri Libya aho byashoboka ko iyi kipe yatera mpaga ariko yavuyeyo yemeye ko imikino yombi yabera i Kigali aho perezida wayo icyo gihe yavuze ko utatera mpaga umuntu wagize ibyago, ibintu nabyo bitavuzweho rumwe kuko hari abavuze ko mpaga yagombaga guterwa ibindi bikazasobanukira mu mukino wo kwishyura wari kubera mu Rwanda. Iyi mikino ibiri yose barayinganyije igitego 1-1 Rayon Sports isezererwa kuri penaliti.

Ni byinshi byabaye mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 ariko byahumiye ku mirari aho muri shampiyona iyi kipe yongeye kubura igikombe iheruka gutwara mu 2019 ndetse inasubira inyuma mu mibare.

Mu 2022-2023 iyi kipe yari yabaye iya gatatu ifite amanota 61 ariko kuri ubu itabashije kuyagira aho yarushijwe na APR FC yatwaye igikombe amanota 11, doreko yasoreje ku mwanya wa Kabiri ifite amanota 57, mugihe APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ku manota 68.

Ibi byiyongeraho kwitwara nabi mu Gikombe cy’Amahoro dore ko yasezerewe muri ½ n’ikipe ya Bugesera FC byatumye irangiza umwaka nta gikombe na kimwe muri bibiri bikomeye bikinirwa mu Rwanda itwaye bituma itazasohokera u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Uyu mwaka w’imikino 2023-24 wasojwe iyi kipe yambara ubururu n’umweru ibashije kwegukana igikombe kiruta ibindi yatwaye ubwo umwaka w’imikino watangiraga ndetse n’igikombe cya RNIT Iterambere Fund (Igikombe kitari mu bikinirwa bikomeye mu Rwanda ku ngengabihe ya buri mwaka).

Kugura abakinnyi no kuzana abatoza bafite ubushobozi bwo gutoza Rayon Sports nabyo byagiye bishidikanywaho

Muri byinshi byibazwaho harimo bimwe mu byemezo by’imigurire y’abakinnyi ndetse n’ishyirwaho ry’abatoza. Mu myaka ine ishize Rayon Sports yatojwe n’abatoza batandatu, aribo Guy Bukasa watoje shampiyona yamaze igihe gito mu 2021, Masudi Djuma watangiranye na shampiyona ya 2021-2022 ariko amaramo amezi atanu gusa, asimburwa na Jorge Paixao waje muri Gashyantare 2022 agatoza amezi ane akagenda maze agasimburwa na Haringingo Francis watoje umwaka w’imikino wa 2022-2023 agasimburwa na Yameni Zelfan watangiranye na 2023-2024 gusa akahamara amezi atatu gusa agasimbuzwa uwari amwungirije Mohamed Wade nawe wasimbuwe na Julien Mette wahageze muri Mutarama 2024.

Ntabwo ari ihindagurika rya hato na hato ku batoza gusa kuko no mu migurire y’abakinnyi hagiye hagaragaramo guhuzagurika, hagurwa abakinnyi benshi batagiye batanga umusaruro mu bihe bitandukanye, dore ko abenshi bashidikanyaga ku buryo bagurwamo habanje gukorwa igeragezwa bavuga ko ikipe nka Rayon Sports itari ku rwego rwo gukoresha igeragezwa abakinnyi ahubwo ko yakaguze abeza isanzwe izi.

Nubwo manda ayirangije hari ibyo anengwa ndetse asa nkukora wenyine ariko hanze y’ikibuga hari ibyo ashimirwa

Imyaka ine Uwayezu Jean Fidèle yatorewe izarangira mu Ukwakira 2024 nubwo ayirangije ari wenyine kuko uwari visi perezida wa mbere Kayisire Jacques ndetse n’uwa kabiri Ngoga Roger bose bamaze kwegura ndetse n’abandi bari mu zindi komite zitandukanye ariko ntibasimbuzwe nabyo byibazwaho gusa hari ibyo ashimirwa birimo imiyoborera isa nk’aho yagiye ku murongo ndetse n’ibijyanye no guhemba abakinnyi n’abakozi wasangaga biri mu byagoranaga ariko ubu niyo byatinda bitagera ku rwego rw’uko byabaga bimeze mbere ya 2020.

Ibi kandi byiyongeraho kugarura ikipe y’abagore yavutse mu 2022 iri mu cyiciro cya kabiri yatwayemo shampiyona ikazamuka maze no mu cyiciro cya mbere igahita itwara shampiyona 2023-2024 ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Kuri ubu igitegerejwe ni ukureba uko imyaka ine iri mbere izaba imeze kuri Rayon Sports mu bijyanye n’imiyoborere kuko hategerejwe kumenywa niba Uwayezu Jean Fidèle azongera kwiyamamaza dore ko avuga ko abatora aribo bazahitamo bitewe n’uko bazabona yakoze.

Kugeza ubu amatsiko afitwe na benshi aho bibaza niba abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports mbere ya 2020 bitwa ko bahejwe bazagaragara mu buyobozi bwayo cyangwa no mu matora niba bazajyamo dore ko mu 2020 bari babujijwe kwiyamamaza, gusa kuri ubu haravugwa amakuru menshi ko hari abashobora kuba bari kwisuganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka