Wa Musore waranguye Matheus House agiye gushyira ku isoko Robot izakoreshwa nk’imfashanyigisho mu burezi
Tajyire Group, Ikigo cy’Ubucuruzi kibanda ku ikoranabuhanga, gifite isoko ririmo abarenga 1500 mu nzu yitwa Matheus mu Mujyi wa Kigali, agiye gushyira ku isoko robot izakora nk’imfashanyigisho mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru mu kwitabira ikoranabuhanga riyoboye ubukungu bw’isi muri iki gihe, digital economy.
Iyi robot yakozwe na Tajyire, ifite akabyiniriro, ikaba yitwa Tajyire robotic kit for learners, mu Kinyarwanda ugenekereje ikaba ari robot yifashishwa mu kwiga ibijyanye no kuvumbura udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.
Iyi mfashanyigisho izakoreshwa cyane cyane ku banyeshuri bo mu gice cya Kabiri cy’amashuri abanza, n’abo mu mashuri yisumbuye, ariko ikaba ishobora kuzongererwa ubushobozi kugira ngo ibe yanakoreshwa n’abo muri Kaminuza.
Yifashishwa mu kwiga amasomo ya Sciences ,technology ,Engineering and Mathematics (STEM)… ikaba yafasha muguhanga udushya no gukemura ibibazo bitandukanye kandi bifasha umunyeshuri gukangura ubwonko n’imitekerereze muri rusange.
Gahungu Lambert, Umuyobozi wa Tajyire Group yagize ati “Iyo robot ishobora gukoreshwa imirimo irenga mirongo itanu. Twayikoze ku buryo ushobora kuyituma ikakujyanira ikintu, ni urugero…mbese ni uburyo bwafasha umwana gutekereza, kugira ngo yaguke mu bwonko nawe yumve byinshi yakora.”
Iyi rero, ngo ishobora gukoresha mu buryo bwa coding, igahabwa imirimo ikora, ikifashishwa n’urubyiruko mu guhanga udushya. Ishobora gukora imirimo irenga mirongo itanu, bitewe n’amakuru bayihaye.
Aha ariko, Gahungu avuga ko aho isi igana, robot zikora mu kuyobora abantu, kuyobora imodoka, ndetse ikaba itangiye no kwegera cyane abantu kugira ngo ibunganire mu buzima busanzwe, haba gusasa, kurera n’ibindi, Tajyire na yo ikaba ari ho igana, mu mitekerereze yayo ya robotics.
Gahungu ati “Ntabwo twakomeza kurebera isi itera imbere, ngo twe dusigare”
Gahungu Lambert, Umuyobozi wa Tajyire Group, asobanura aho igitekerezo cye cyo kwinjira ku isoko rya robots cyavuye, yavuze ko yitegereje aho isi igana, abona ko ibihugu biteye imbere bikijijwe no gushora mu bukungu bushamikiye ku ikoranabuhanga rigezweho, digital economy.
Agira ati “Jyewe muri business, sinkora ngo nunguke gusa, ahubwo ndeba ejo hazaza. Urebye ubwenge buhangano, robotics, automation, ndetse n’icyo bita e-commerce cyangwa ubucuruzi bwo kuri internet, n’ibindi, ni byo bigize icyo twita digital economy.”
Digital economy ugereranyije usanga ko ari ubukungu bukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kandi rijyana na Internet, mudasobwa ndetse na telephone zigendanwa.
Gahungu yabonye ko mu myaka 26 ishize dutangiye ikinyejana gishya, ubu bukungu bushya ni bwo bwazamuye Amerika irushaho gukomera mu buhangange bwayo, ku buryo uyu munsi ubukungu bwayo burengeje Miliyari zirenze ibihumbi 30 z’Amadolari.
N’abayigwa mu ntege nabo ni cyo kiri kubazamura. Abo ni nk’Ubushinwa bufite ubukungu bwa Miliyari ibihumbi 20 by’Amadolari, Ubudage bwa Miliyari ibihumbi bitanu, Ubuhinde bufite Ibihumbi bine n’imisago, n’abandi.
Ubwo nyamara, Afurika yose uko ingana, yibereye aho n’Ubukungu bwa Miliyari ibihumbi 3.2 by’Amadolari, bivuze ko Amerika ikubye umugabane wose inshuro zirenze icumi mu bukungu.
Gahungu yarebye ibigo bikomeye icumi bya mbere ku isi, atangazwa no kubona ko byose byazamutse muri iyi myaka makumyabiri n’itandatu ishize, ariko imari yabyo igahita itumbagira, kurusha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwabayeho kuva isi yaremwa, ndetse na Peteroli abantu birirwa barwanira bakamarana.
Yagize ati :”Urebye za Nvidia zikora semi conductors, ugafata Microsoft, iyi Meta iri mu by’imbuga nkoranyambaga, Grab, Tencent, Ali Baba….izo zose, icumi muri zo, zifite imari ya Miliyari ibihumbi 20 z”Amadolari, aho zikubye karindwi umusaruro mbumbe wa Afurika yose.”
Aha rero, byatewe n’iki, kuki Afurika isigara inyuma?
Gahungu yabonye ko Afurika yibera mu gukoresha iby’abandi, kandi na yo yamenya kubyikorera.
Agira ati “Mu by’ukuri, nk’uko Abanyamadini babitubwira, twese twaremwe mu ishusho ry’Imana, ariko imitekerereze yacu ni nk’aha n’I Roma. Biriya bigo by’ubucuruzi, byakozwe n’urubyiruko rurimo Mark Zuckerberg, Jack Ma bakiri bato, ibihugu byabo birabashyigikira.”
Nyamara muri Afurika, usanga ngo buri muntu wese ubonye amafaranga, yumva ko agomba gucuruza yatumije ibintu hanze, ariko ntatekereze kubyikorera hano.
Agira ati “Ikibazo tugira, ntitwikorera ibintu byacu, ahubwo uteye imbere, yumva ko azajya gushaka ibyo acuruza i Burayi. Ntidukoresha ubwonko bwacu ngo dushore mu bushakashatsi twivumburire ibintu bihuye n’isoko ryacu, niturangiza tubishyire ku isoko.”
Ibi byose, ni byo byinjije Gahungu mu gukora za robot, ariko ahera ku mushinga wa robot izafasha abana gutekereza.
Yagize ati “Natekereje robotics, ntekereza n’abana, n’ubwo mfite imyaka 30, aya mahirwe ariho ubu, nanjye ntabwo nayabonye, ariko ndimo ndatekereza umwana nkavuga nti, ese aba bana bakwinjira gute muri iri soko ry’isi rigezweho?”
Yavuze ko iyo robot ateganya kumurika kuri uyu wa 25 Kamena, “nta kindi gihugu cya Afurika cyigeze iyikora.”
Ati “twagize igitekerezo mbere na mbere, dukora design, ndetse turubaka. Urebye ku masoko yo hanze, robot nk’iyi igura ibihumbi bitanu, bitandatu by’Amadolari, ariko si buri wese washobora kuyigurira. Ariko iyo umwana ayibonye, bituma gutekereza kwe kwaguka, gukemura ibibazo kwe kukaguka, ejo n’ejobundi agatekereza ukuntu yakwikorera ikintu, aho kugira ngo agombe kugitumiza.”
Ubu Gahungu yabonye ko hari ibintu byinshi Afurika yemera uko biri, n’aho yaba itabishaka, ariko kuko ari indorerezi ku isoko rya Digital Economy, ikemera ikabifata uko ibihawe.
Icyakora agira ati “Gusa, haracyari kare, twafatirana tukajyana n’abandi, imyaka 26 si myinshi.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|