Igitekerezo: Ese bariya bantu bamesera abandi mu mutwe nta kuntu bagarukira ku mutwe gusa?

Hirya no hino abantu benshi bajya gukoresha imisatsi mu nzu zikora ubu bucuruzi(salon) bagaragaza ko ababamesera mu mutwe barengera bakagera no ku zindi ngingo. Ibi byatumye nibaza niba aba bantu batakarabya umutwe gusa izindi ngingo bakaziharira ba nyirazo.

Ibi ni ibintu bigaragara ku bantu batandukanye ubona binubira uko abo bantu baboza mu mutwe barengera bakagera no ku zindi ngingo z’umubiri abenshi bavuga ko zitari ngombwa ndetse ko bibabangamira.

Yaba abamaze kogoshwa cyangwa abamaze gukoresha umusatsi mu bundi buryo, abenshi bagira umwanya wo koga mu mutwe, hanyuma bakajya kozwamo n’umuntu ubishinzwe. Ikiba cyazanye uwo muntu gukoresha aho biba ari isuku yo ku mutwe, ariko ahenshi ubona barengera bakagera mu ijosi, ku bitugu, mu maso, ku kananwa(ubwo ku mugabo ni mu bwanwa), mu bikanu ndetse hari n’abarengera bagacengeza amaboko mu gituza( ubwo ku bagore aba yageze ku mabere) ngo bari gutanga serivisi nziza.

Ikindi kiba giteye inkeke cyane, ni uko usanga akenshi iyo ari umugabo uri gukaraba mu mutwe usanga akarabywa n’umugore naho byaba umugore ugasanga ari gukarabywa n’umugabo. Ibi bintu uba ubona bikabije ariko abantu benshi ukabona baracecetse bakabangamirwa, aho kubibwira uri kubikora ngo agarukire ku mutwe gusa kuko ibindi bimubangamiye.

Aba babikora aba akumvisha ko ari serivisi nziza ari kuguha, ndetse rimwe na rimwe akakumvisha ko ari n’inyongezo yo kugira ngo agushimishe nk’umukiliya w’imena. Ariko nyamara abenshi namaze kubona bibabangamira bagaceceka ahubwo bimurenze akazafata umwanzuro wo kutazasubira ha handi, ubutaha agahindura aho akoresha imisatsi.

Yego, njya numva hari abagabo bamwe baba bavuga ko ari byiza ngo iyo ari umukobwa ubimukorera koko yumva bimunogeye. Ariko nabwo navuga ko ari igice gitoya, kuko ushaka n’izo serivisi yajya kuzikoresha ahandi, kuko hari inzu zindi zabugenewe zikora ibi twita massage. Naho hariya ni inzu zikora ibijyanye no gutunganya imisatsi.

Ku bwanjye numva aba bantu bagakwiye kwibanda ku mutwe gusa, ndavuga imisatsi, icyakora yagira ahandi akora bikaba ari mu matwi, kuko akenshi imyanda iva mu mutwe hari ijya mu matwi, ariko nabwo atagiye ngo atindeyo ngo wumve ko hari ibindi ari gukora birenze kuba yakura umwanda mu matwi.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nange ntekereza nkawe ,birambagamira,ahubwo bamwe baba bashaka no kugukurura mu zindi geso mbi

Ni Gerard yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka