Vitamini A irinda indwara zandura n’iz’uruhu
Urubuga rwa interineti www.anyvitamins.com ruvuga ko vitamini A irinda umubiri kurwara indwara zandura (infections) n’indwara z’uruhu.
Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko kandi vitamini A ari ingirakamaro mu gufasha umuntu kubona neza cyane cyane nijoro.
Ubundi bushakashatsi byagaragaje ko Vitamini A ituma urwungano ngogozi rukora neza. Ku bantu barya ibintu bifite intungamibiri za vitamini A bashobora guhorana itoto bityo ntibasaze vuba.
Ayo makuru avuga kandi ko umuntu wabuze vitamini A mu mubiri arangwa no kugira ikibazo cyo kubona no guhuma nijoro, uruhu n’imisatsi bikanyaraye ndetse no kudakura neza.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ufite ikibazo cya vitamini A ni ibibyimba mu matwi, ibishishi mu maso, indwara z’uruhu, iz’ubuhumekero ndetse no gutakaza ibiro. Nk’uko amakuru dusanga kuri urwo rubuga akomeza abivuga, abantu banywa inzoga n’itabi, ababa ahantu hahumanye, abantu batarya inyama ndetse n’abana batoya bakenera by’umwikariko vitamini A.
Nyamara vitamini A iva mu bihingwa duhinga no mu matungo tworora. Aha twavuga nyama z’umwijima, amata, umuhondo w’amagi, imboga nka karoti, epinari n’ imyungu, ibijumba ndetse n’imbuto z’imihondo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane kubw’aya masomo