Umuyobozi wa OMS mu karere yishimiye uburyo urwego rw’ubuzima ruhagaze mu Rwanda

Dr. Luis Gomes Sambo , umuyobozi w’Ikigo kita ku buzima (OMS) ku rwego rw’akarere, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko igice cy’ubuzima mu Rwanda kigeze ku y’indi ntera kubera udushya Guverinoma yashyizeho muri gahunda zo kubungabunga ubuzima, byatanze umusaruro mwiza.

Dr. Sambo uri mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi ine, yirebera uburyo gahunda z’ubuzima zishyirwa mu bikorwa zitera imbere no kurufasha kumenyekanisha ibikorwa byiza byagezweho, yavuze ko inzira u Rwanda ruriho ari icyitegererezo ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Muri mu nzira nziza kandi muri gutera imbere mu buryo bwihuse. Iterambere mwagezeho ni umusemburo mwiza wo gufasha ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane”.

Aha Dr. Sambo yaganiraga na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, u gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11/06/2012.

Muri ibi biganiro yakomeje avuga ko ari mu Rwanda mu rwego rwo kuhafata amasomo mu guhanga udushya n’ubutabazi, cyane cyane mu kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, kwisungana mu buvuzi no gufata neza ibikoresho n’abakozi byo muri uru rwego.

Yavuze ko kubera kudatezuka ku nshingano zarwo, u Rwanda rurangaje imbere mu gice cy’ubuzima, nko kuba ari igihugu cya mbere mu kugabanya impfu zituruka ku bana n’impfu z’ababana n’ubwandu bwa SIDA.

Gusa yagaragaje ko hari byinshi bigikenewe kugerwaho, nko kugabanya umubare w’abana bapfa bakivuka n’ikibazo k’imirire mibi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka