Umuryango Point d’Ecoute wemeza ko ikibazo cy’abana b’inzererezi cyakemurwa burundu

Point d’Ecoute, Umuryango ufasha abana bo mu muhanda ndetse n’abatishoboye ukaba ufite n’ibikorwa mu karere ka Ngororero uravuga ko inzego zitandukanye uhereye ku babyeyi bashyize ubushake mu guha abana uburere bwiza, ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyacika burundu.

Umuhuzabikorwa wa Point d’Ecoute ku rwego rw’Igihugu, Aloys Kaberuka, avuga ko nyuma y’imyaka ibiri bakorana n’ababyeyi ndetse n’abana bo muri ako karere, basanze nta bibazo by’ingutu bigaragara bituma abana bata imiryango yabo, kuko abo babashije guhura nabo basubira mu miryango, ahubwo akavuga ko ari ubufatanye mu kwita kuri abo bana bukiri bukeya.

Mu kiganiro mpaka uyu muryango wagiranye n’abafite aho bahuriye n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda ndetse n’abatishoboye, abahagarariye ababyeyi, n’abakozi b’akarere, Point d’Ecoute yagaragaje ko kubufatanye bwa bose, Ngororero ishobora kubaho nta bana bo mu muhanda baharangwa.

Umuhuzabikorwa wa Point d'Ecoute, Aloys Kaberuka (iburyo) avuga ko bishoboka kutagira abana b'inzererezi.
Umuhuzabikorwa wa Point d’Ecoute, Aloys Kaberuka (iburyo) avuga ko bishoboka kutagira abana b’inzererezi.

Kimwe mu bigenderwaho ni uko aka karere nta mijyi ikomeye kandi imenyerewemo abana b’inzererezi ihari kubera ko yatinze gutera imbere, n’abahari bakaba basa n’abitoza iyo ngeso kandi bakaba nta mahirwe menshi bagira yo kuryoherwa n’ubwo buzima kuburyo kubasubiza mu miryango no gukumira ibibazo bibatera kujya mu muhanda bitananirana.

Muri icyo kiganiro abitabiriye bagaragaje ko bagiye kongera imbaraga mu kwita ku bana bata imiryango yabo, dore ko ubu buri kagali ko mu karere ka Ngororero banafite umujyanama w’uburezi, aba nabo bakaba bafite amahugurwa ahagije ku gukumira ibituma abana bata imiryango n’amashuli.

Muri iki gihe, umubare w’abana bafashwa na Point d’Ecoute muri aka karere bagera kuri 60, naho mu bikorwa by’ingenzi bakora harimo kubegera bakumva ibibazo bafite ndetse bakabasubiza mu ishuli hakaba hari n’abamaze kugera muri za kaminuza, kandi bafasha n’ababyeyi babo gusoma no kwandika kubatarageze mu ishuli.

Abitabiriye ikiganiro bemeye ubwitange n'ubufatanye.
Abitabiriye ikiganiro bemeye ubwitange n’ubufatanye.

Mu bikorwa uyu muryango wimirije imbere muri aka karere mu mwaka wa 2013-2014, harimo gufasha abana 90 bagasubizwa mu ishuli, gusubiza mu miryango abagera kuri 40, gutanga ibikoresho (amabati n’ibikoresho by’isuku ndetse n’ibyishuli) ku miryango itishoboye y’abo bana n’ibindi uwo muryango usanzwe ukora.

Muri icyo kiganiro, Umuhuza bikorwa w’itorero ry’igihugu mu karere ka Ngororero yifuje ko abana bagiye gusubizwa mu miryango bajya bahabwa amasomo y’indangagaciro kuburyo bagera mu miryango ari intore koko zihamye, ibyo nabyo bikaba bigiye gusuzumwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka