Ubwumvikane buke hagati y’abantu buri mu bitera uburwayi bwo mu mutwe

Inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe zivuga ko ubwumvikane buke hagati y’abantu butera uburwayi bwo mu mutwe mu gihe hatabayeho kwiyakira no kwihangana.

Kutiyakira no kutihangana ni byo bivamo agahinda gakabije (depression). Iyo katavuwe ku gihe, gashobora kuvamo indwara yo mu mutwe ikomeye, bituma uyirwaye ntacyo abasha kwigezaho mu buzima.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya kaminuza by’i Kigali (CHUK) Gasana Udahemuka Magnus avuga ko kudaha agaciro umuntu mufite aho muhurira yaba uwo mukorana, umuvandimwe, umubyeyi, umwana bigira ingaruka zikomeye mu buzima bwo mu mutwe.

Yagize ati “Igihe cyo mudashoboye kumutega amatwi, igihe cyose umuntu atanogewe mu isano abanamo n’abandi biragorana bikaba bisaba ko yitabwaho, bituma ubuzima bwo mu mutwe butengamara.”

Ibituma ubuzima bwo mu mutwe buhungabana harimo n’ibyago bitandukanye ndetse no kuba mu muryango w’umuntu hari abigeze guhura n’ubwo burwayi nk’uko yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Ubundi umuhangayiko n’ishavu ni bimwe mu bintu byigenzi byatuma ahungabana mu mutwe ariko kimwe nk’izindi ndwara bishobora kuba bifite inkomoko ya kure, iyo hari uwigeze kurwara indwara yo mu mutwe mu muryango haba hari ibyago byinshi by’uko uzamukomokaho ashobora kuzayirwara.”

Raporo y’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima yashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2019 ivuga ko umuntu umwe kuri bane ku isi afatwa n’uburwayi bwo mu mutwe bivuye ku makimbirane.

Ni mu gihe kandi muri uku kwezi tariki 10 Ukwakira 2019, hizihijwe umunsi wo kurwanya uburwayi bwo mu mutwe butera benshi kwiyahura, aho buri masegonda 40 ku isi umuntu yiyambura ubuzima.

Gasana Magnus usobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe avuga ko mu buryo bwo guhangana n’ubu burwayi uwagaraje ibimenyetso byo kwigunga, kutumvikana n’abandi, agahinda n’ibindi, yegera inzobere.

Yagize ati “Yegereye inzobere bakaganira, agashira amanga byamufasha kandi tugashimira itangazamakuru riba ryatwegereye kugira ngo abantu basobanukirwe n’iki kibazo cy’indwara zo mu mutwe kuko bibangamira iterambere ry’imiryango.”

Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko Abanyarwanda bagera kuri 11% babana n’agahinda gakabije, naho mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ababana n’agahinda gakabije bakaba ari 32%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka