Ubuzima bwa Kayitare wareze barumuna be barimo n’uruhinja afite imyaka 13, ariko ubu akaba afite ‘masters’

Jacqueline Kayitare, umukozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), asaba abakiri batoya gukunda kwiga, kuko we yabigezeho bimugoye nyamara yarabikundaga, none ubu bikaba byaramuhesheje akazi.

N'ubwo yize biruhanyije cyane, Jacqueline ubu ni umukozi wa Leta washyizweho n'inama y'abaminisitiri
N’ubwo yize biruhanyije cyane, Jacqueline ubu ni umukozi wa Leta washyizweho n’inama y’abaminisitiri

Kayitare ubu ni umubyeyi washatse umugabo bafitanye abana batatu. Ariko yatangiye kuba umubyeyi afite imyaka 13, mu 1990, ababyeyi bamaze gufungwa bashinjwa kuba ibyitso by’inkotanyi.

Icyo gihe yasigaranye umurimo wo kwita kuri barumuna be, harimo uruhinja rw’amezi atatu, basaza be bamurutaga, ndetse na sekuru wari ufite imyaka 90.

Agira ati “Naravunitse, nkajya njya gucumbikisha uruhinja nkajya kwiga i Bukomero, nkagenda ntwaye ibyatsi by’inkwavu n’ibishangara byo gusasira ikawa, kandi nasize ntetse ibyo barumuna banjye baza kurya saa sita, n’ako nacumbikishije nkaza kukagaburira.”

Arangije amashuri abanza ntiyabashije gutsinda ibizamini bya Leta, n’ubwo atari umuswa, ariko na none ngo n’ubwo yababajwe no kudatsindira gukomeza kwiga kandi abikunda, yatekerezaga ko n’iyo abona ishuri atari kubasha kujyayo kubera ko atari kubona uwo asigira urugo.

Haje kuboneka umugiraneza wamushakiye umwanya mu ishuri ryigenga ry’i Mushubati, umuyobozi w’ikigo amwemerera kwiga ku buntu ariko ibikoresho yari akeneye akabyishakira.

Ati “byansabaga gukura ubushobozi mu byo dufite mu rugo, byaba guhubura avoka nkazijyana ku Ntenyo, mu Ruhango ndetse n’i Gitarama mu mujyi. Ibyo narabikoze kugira ngo mbone amakayi n’imyenda y’ishuri ndetse n’itike injyana ku ishuri.”

Benshi mu rubyiruko banyuzwe cyane n'ubuhamya bwe
Benshi mu rubyiruko banyuzwe cyane n’ubuhamya bwe

Yashatse umugore mukuru wari waragize ibibazo mu rugo rwe amusiga ku rugo, bemeranywa ko azajya yihemba mu mitungo y’iwabo, kuko hari imirima yo guhinga n’urutoki, ishyamba n’inka.

Ati “Niga niganaga imyenda y’abandi bana, nigaga ntagira urukweto. Nta n’igikapu nagiraga cyo gutwaramo ibikoresho. Nabishyiraga mu ibase umuntu yari yarampaye, nkabanga ingata, nkashyira ku mutwe, ngaca inzira za bugufi nkagera i Mushubati. Ariko muri ubwo buzima sinigeze ngira amanota ari munsi ya 75%.”

Icyakora rya shuri ntiyaritinzemo, kuko nyuma y’imyaka ibiri wa mugore yari yarasize ku rugo yarambiwe, akigendera, akanatwara rwa ruhinja rwari rwaragize imyaka ibiri.

Ubwo byabaye ngombwa ko asezera ishuri burundu, agasubira mu rugo, wa mwana ajya kumushaka na we aramugarura.

Barumuna be babiri baje gutsindira kujya kwiga mu mashuri yisumbuye asigarana abana batoya babiri mu rugo.

Papa we ngo yaje kugaruka yaramugaye, ntacyo akibasha kwikorera, nuko na we akagomba kumwitaho hamwe na ba barumuna be babiri yari asigaranye ndetse na sekuru.

Agira ati “nakoze imirimo y’ubuhinzi yaba iyo gutera intabire no kubagara, nkajya ncuruza na avoka, abana baza mu biruhuko bagasanga naregeranyije amafaranga yo kubafasha mu myigire.”

Abo yaruhiye bahitanywe na Jenoside

Mu 1994, abo yitagaho bose barishwe muri jenoside, asigarana na ka kana iwabo bamusigiye gafite amezi atatu, na basaza be babiri bari baragiye mu Nkotanyi. Ka kana na ko ngo yabanje kukabura kuko yagiye kureba abo yagasigiye ahunga akababura, aho ababoneye bakamubwira ko haje umuntu akagatwara.

Yaje kujya i Kigali agiye kugashaka, arakabura, hanyuma yiyemeza kuba ku wari wagiye kumufasha gushaka, akamukorera imirimo yo mu rugo, ariko akajya no gushakisha amafaranga yikorera imizigo y’abantu.

Amafaranga yakuye mu kwikorera imizigo yaje kuyakuramo igishoro cyo gucuruza ibijumba bitetse mu mavuta muri Nyabugogo, maze atangira kugira umumaro mu rugo na we.

Umunsi umwe atashye, yahuye na mama we. Umubyeyi we ni we wahise amumenya, arishima cyane ararira, anamubwira ko ari we watwaye ka kana yari yaje i Kigali aje gushaka.

Ati “Nuko turongera tugira umuryango.”

Aho amashuri yongereye gutangira nyuma ya Jenoside, yagiye gushaka ishuri, asaba gusubira i Mushubati yahoze yiga, biba n’amahire ko noneho hari hagizwe ishuri rya Leta.

Ati “Nageze mu ishuri niga nsahuranwa, mvuga ngo nihaza ikindi kibazo kizasange hari aho ngeze. Nkarara niga, bagafunga bakatubuza kwiga nkajya ku itara ryo hanze nkinga, ndwana n’abasekirite n’abayobozi b’ishuri.”

Kubera ko nyina yaje kwimukira i Kibungo, akaba atari no kubona amafaranga y’amatike, mu biruhuko ntiyatahaga, yagumaga ku ishuri.

Ati “Nabaye i Mushubati kugeza ndangije. Twasigaraga muri ‘dortoir’ turi nka babiri.”

Yaje kubona umuntu wakundaga gucuruza avoka, amusaba kumufasha kubona izo gucuruza na we, maze amuzanira izuzuye umufuka.

Ati “nazitaraga muri ‘dortoir’, hanyuma nkajya ku gasoko nkadandika ngacuruza.”

Arangije amashuri yisumbuye, yumvaga hari ikivi gikomeye yushije, ajya kwiga uko bakoresha Mudasobwa, hanyuma abona akazi i Kirinda.

Aho bamuhembaga ibihumbi 32, akamutunga hamwe na mama we.

Nyuma y’imyaka ibiri akora, yumvise itangazo ry’ikigega gifasha abarokotse jenoside batishoboye rihamagarira abana barangije amashuri yisumbuye kujya kwiyandikisha ngo bige muri kaminuza.

Yahise yemererwa kujya kwiga muri ULK, abona n’uwemera kumurihira icumbi mu babikira i Nyamirambo. Ariko na none kubona ibyo kurya ndetse n’amatike yo kugenda muri Kigali ntibyari byoroshye.

Amafaranga yari asigaranye yayahaye nyina amusaba gushaka icyo akora kizajya kimuha byibura amafaranga 200 ku munsi yo kugura ibishyimbo n’umuceri ku Kinamba.

Amafaranga y’ingendo yo ntiyari amuhangayitse cyane kuko yagendaga n’amaguru, haba ku manywa agana ku ishuri, na saa tatu z’ijoro atashye. Icyakora hari igihe abagiraneza bamunyurizagamo bakamutegera.

Ubungubu yize n’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza ’Masters’

Kuri ubu Jacqueline Kayitare yishimira ko yabashije kwiga na n’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (masters), ubu akaba afite akazi muri RGB. Yivugira ko ibi byose abikesha umuhate wo gushaka kwiga, kuko yabonaga nta kindi cyazamukura mu mateka mabi uretse amashuri.

Ati “ubu nanjye ndi umuyobozi wizweho n’inama y’abaminisitiri kandi ikampa akazi.”

Ubwo abanyeshuri bo mu Ntara y’Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ayisumbuye bashyikirizwaga ibihembo n’Imbuto Foundation, tariki 16 Werurwe 2019, Kayitare yasabye abana yabwiye ubu buhamya gukunda kwiga.

Agira ati “Njya mbwira abana banjye ko nzabarihira amafaranga y’ishuri, nkabaha n’amatike abajyana ku ishuri ariko ko ntazabicarira ku ntebe y’ishuri.”

Yababwiye kandi ko igihe cyose umuntu yihaye intego ayigeraho. Ati “ibyo nanyuzemo byabaye inzira ndende y’agahinda, ariko uko ibibazo byaba bikomeye kose uratambuka, kandi ibisubizo biraboneka. Icyangombwa ni uko ubishyiramo imbaraga kandi ukaba ufite intego y’aho ushaka kugana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

My sister, ndatunguwe ibi byose sinari mbifiteho idea na information , but birababaje cyane, burya mu kinyarwanda baca umugani ngo nta mvura idahita, kandi ngo haguma ubuzima.
ibyiza biri imbere, cyangwa biri ubu.

Ton frere J Paul gashumba

jean paul aboubakar gashumba yanditse ku itariki ya: 28-09-2020  →  Musubize

Mana weeeeee ariko koko iyi miruho yose ku mwana na nawe wari ukirerwa Ibi ni ibiki?

Niyogihozo yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

KAYITARE Jacqueline ndamuzi yiga I Mushubati kuri ACEJ Karama. Yaritondaga cyane azi kubana n’abantu kdi akunda gusenga!!! Imana ishimwe aho imugejeje

Shyaka yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka