Ubuyobozi bwiyemeje kumufasha kurera impanga eshatu yabyaye

Nyuma y’uko Musabyimana Marie Claudine atuye mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu abyariye abana 3 b’impanga biyongera kuri 5 yari afite, ubuyobozi bwamuteganyirije ubufasha.

Uyu mutegarugori yashakanye na Ntawanga bakaba babarirwa mu kiciro cy’abatindi; nk’uko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rurembo abitangaza.

Ubu amaze guhabwa inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse n’abunzi bo muri Rurembo bateganya kumuha intama izamufasha. Uyu mutegarugori kandi yashyizwe no muri gahunda yo kurwanya imirire mibi; nk’uko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Rurembo yakomeje abidutangariza.

Musabyimana n'abana batatu b'impanga yabyaye
Musabyimana n’abana batatu b’impanga yabyaye

Akarere ka Nyabihu nako karateganya kumuha inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo izamufashe mu buzima bwe n’umuryango we ndetse n’abana be.

Iyo nka izaturuka mu mafaranga abakozi b’akarere ubwabo bazatanga bagateranya bakayimugurira; nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mukaminani Angele, yabidutangarije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka