U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi aho ababyeyi bonsa abana babo

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi, aho ababyeyi bonsa abana babo nk’uko biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuwa 18/01/2012 n’ishyirahamwe ry’abagiraneza Save the Children.

Abahanga mu buvuzi bw’abana bavuga ko umwana wonse amezi atandatu akurikirana aba asumbya inshuro 15 utarabonye amahirwe yo kubona ibere kudahitanwa n’indwara zimwe zimwe nk’umusonga n’ugucibwamo.

Icyo cyegeranyo kerekana ko ahatari hake muri Afrika konsa biteye imbere, ariko ngo ibihugu bitari bike by’uwo mugabane biracyari inyuma mu guteza imbere ubwo buryo bworoshye cyane bwo kugaburira abana no gukingira umwana indwara zitari nke.

Nubwo ngo hari ababyeyi bashobora kubura akanya ko konsa, icyo kigereranyo kivuga ko mu Rwanda ari ibisanzwe kubona umubyeyi arimo aronkereza umwana ahagaragara.

Icyegeranyo cya Save the Children kivuga ko mu Rwanda ababyeyi usanga baha ibere abana babo igihe bari kwa muganga, bari ku isoko ndetse bari no mu modoka zitwara abagenzi.

Gishima kandi amategeko y’u Rwanda, aho umubyeyi yemerewe isaha imwe yo kujya konsa umwana mu masaha y’akazi kugeza umwana ageze ku mezi 15.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere n’amanota 85, rugakurikirwa na Sri Lanka n’amanota 74, Salomon Islands, Cambodia, Malawi, Burundi, Peru, Democratic People’s Republic of Korea na Bangladesh.

Abahanga bavuga ko umwana wonse cyane agira uruhare mu gufasha nyina kumara igihe kinini adasubiye mu mihango. Ibi bishobora kwifashishwa nka bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, dore ko bamwe mu babukoresheje bagaragaje ko 98% bushoboka mu mezi atandatu abanza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka