SENA YASHYIZE AHAGARAGARA UBUSHAKASHATSI KU MAHIRWE ANGANA N’I MIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.

Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena washyize ahagaragara ubushakashatsi ku ihame ryerekeye amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage.

Imwe mu ntego y’ubu bushakashatsi yari iyo kugaragaza imyanzuro ikwiye gushyikirizwa guverinoma mu rwego rwo kugira ngo irusheho kugira imikorere n’ibikorwa bigamije kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kandi bunoze kugira ngo abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Nk’uko Hon. KAYIJIRE Agnès yabitangaje ngo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda hatewe intambwe igaragara ku bijyanye n’amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage, kuko kuba u Rwanda rwaratangiriye kuri zeru nyuma ya genocide ubu rukaba rugeze hejuru ya 60/100 mu mibereho myiza y’abaturage n’amahirwe angana kuri bose ari ibyo kwishimira.

Ibi kandi bikaba bigaragazwa n’uburyo hagiye habaho impinduka mu nkingi enye za guverinoma haba mu miyoborere myiza, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu, no mu butabera, aho ubuyobozi bwegerejwe abaturage, hagashyirwaho imanza zitandukanye nka Gacaca , n’abunzi.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko n’ubwo ibyo byose byagezweho hakiri ibindi byo gukosora, akaba ari yo mpamvu nyuma yo kugaragaza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi itsinda ry’ubushakashatsi ryatanze inzira 8 zo gukemura ibibazo.

Muri zo harimo kugira igenamigambi rinoze no gushaka uburyo hasuzumwa uko gahunda zirebana no guha abaturage amahirwe angana zikorwa, kurushaho gukangurira abaturage kugira uruhare muri gahunda za Leta ziteza imbere imibereho myiza yabo, gutahura no kurwanya hakiri kare ibishobora kuba intandaro y’amakimbirane mu bantu, kurushaho kunoza serivisi zitangwa mu nzego z’imirimo ya leta, gufasha abatioshoboye kugira ngo babashe kwifasha mu buryo burambye n’ibindi.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane bwatangiye gukorwa mu mwaka w’2009.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka