Rweru: Urubyiruko rurasaba kwegerezwa aho rugurira udukingirizo rwisanzuye

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera rurasaba ababishinzwe ko babegereza aho rugurira udukingirizo rwisanzuye kuko bigoranye kutubona kandi badukenera.

Ngo kugura udukingirizo kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina ntibikunze kuborohera kuko akenshi aho baba bagiye kudushaka bahasanga abo batisanzuraho nk’uko bitangazwa na Mukunzi Steven.

Yagize ati “ndatanga urugero nk’ahacururiza abagore bakuze cyangwa abagabo bafite abana ugasanga bo nta banga batugirira bitewe n’imyumvire yabo”.

Ngo birashoboka ko abo bacuruza udukingirirzo babavuga hirya no hino, ngo umuhungu wa runaka ni we wamaze udukingirizo twose nari naranguye.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rweru mu biganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge na Sida.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rweru mu biganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge na Sida.

Aha ngo ugasanga umuntu yakekwaho kuba ruharwa kandi atabikora kurusha abandi uhubwo ari ukubera ko abenshi bakorera aho bitewe no gutinya kugurira udukingirizo aho batisanzuye.

Uwitwa Tuyisenge Jacques atangaza ko icyaba cyiza ari uko hagira umwe muri bo w’urubyiruko uhabwa ubwo bushobozi bityo akajya acuruza udukingirirzo, bikaba byakorohereza urubyiruko kutuhagura kuko baba bamwisanzuyeho.

Abisobanura atya: “Uwo mucuruzi yagira ibanga kuko yaba ari mugenzi wacu. Ikindi hari n’igihe twajya tumuhamagara kuri telefoni igendanwa akazituzanira aho turi, mu gihe zikenewe cyane kuko twaba tumwisanzuyeho”.

Abakobwa benshi batuye mu murenge wa Rweru usanga bafite abana babyaye hanze rimwe na rimwe wanababaza ba se b’abana bakajijinganya, ngo biterwa n’uko bakora iyo mibonano idakingiye kandi ku bantu batandukanye.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Bugesera, Gasana John akaba yaragize ati “ uretse no kuba batinya kugura udukingirizo bitewe no kutisanzura, ngo hari n’aho tutari bitewe n’icyaro gihari abantu bagatinya kuzicuruza kuko batabona abazigura cyane ko batajya batanga kamwe ngo badutanga ari tune twose tukagura amafaranga 100, kandi ngo akenshi ayo mafaranga hari ababona ko ari menshi.”

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Bugesera, Gasana John.
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Bugesera, Gasana John.

Gasana John avuga ko icyakorwa n’akarere ari ubukangurambaga aho bigisha urubyiruko kumenya kwirinda mu gukora imibonano mpuzabitsina kurusha kubigisha uko bayireka kuko kuyireka ntibishoboka ariko babigishije uburyo bikorwa basobanukirwa neza inyungu n’ingaruka bityo ugasanga hari abo bifashije.

Kuba hari bamwe mu rubyiruko bagitwara inda zitateguwe akenshi bazitewe na bagenzi babo, bigaragaza ko iki kibazo gifitanye isano ya hafi no kudakoresha udukingirizo mu mibonano mpuzabitsina, cyangwa uburangare bw’abakora iyo mibonano mpuzabitsina.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka