Rusizi: Umwana yitabye Imana bikekwa ko yaba yariye ubugari buhumanye

Umwana w’imyaka ine y’amavuko witwaga Niyivugabikaba Josué, wo mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi yitabye Imana abandi bantu bo mu muryango we bagera kuri 7 nabo bajya mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Islamique, intandaro y’urupfu rw’uwo mwana n’uburwayi bwabo mu muryango we bagakeka ko baba barariye ubugari bw’imyumbati bwari buhumanye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 5/10/2014.

Sibomana Daniel utuye mu mudugudu wa Kabusunzu, akagari ka Pera, akaba ari nawe nyiri uyu muryango, avuga ko baguze imyumbati yo gukora ubugari ku mukiriya wabo bari basanzwe bahahira hanyuma bakajya kuyishesha, nyuma yo kuyisongamo ubugari bakaburya umwana muto ariwe Niyivugabikaba ngo yahise atangira kuruka, mu masaha ya saa saba z’ijoro kuri icyo cyumweru ahita yitaba Imana, abandi 4 nabo bahita bafatwa biza no kugera kuri nyiri urugo ari nabwo bahise batabaza abaturanyi babajyana ku kigo nderabuzima kugira ngo bakurikirane iby’uburwayi bwabo.

Sibomana Daniel n'umugore we Niringiyimana Clemence ubwo bari ku kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama bari kuvurwa.
Sibomana Daniel n’umugore we Niringiyimana Clemence ubwo bari ku kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama bari kuvurwa.

Abajyanywe ku kigo nderabuzima bakomeje gukurikiranywa ndetse baranakize barataha uretse umwana umwe woherejwe mu bitaro bikuru bya Mibilizi akaba akinarwariyeyo kuko yari arembye.

Impamvu yatumye hakekwa ko uwo muryango waba warariye ubugari buhumanye ni uko umwana umwe utarigeze aryaho yasigaye ari muzima mu gihe abandi bahise barwara.

Bizimana Pascal waguriwe imyumbati avuga ko nta kibazo imyumbati ye ifite kuko amaze icyumweru cyose ayicuruza kandi abayiriyeho ntibagire icyo baba, ndetse n’umuryango we ngo wariye ku bugari bwayo ntibagira ikibazo.

Kuba rero uwo muryango waba wafashwe n’indwara ngo ntibikwiye kwitirirwa imyumbati ye akavuga ko atazi aho ubwo burwayi bwavuyemo urupfu rw’umwana bwaturutse.

Mu rugo kwa Sibomana abaturanyi bari baguye mu kantu.
Mu rugo kwa Sibomana abaturanyi bari baguye mu kantu.

Iyi myumbati yitwa “Mushedire” ngo yari yaracitse muri uwo murenge aho yari yarahagaritswe bitewe n’uko itihanganiraga indwara ya Mosayike yari yarayibonetsemo, icyakora ngo yari igihingwa n’abaturage bake bo mu murenge wa Nzahaha kuko hari hataragera ubwo burwayi.

Ndamuzeye Emmanuel, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi avuga ko bafashe ibisigazwa by’ubwo bugari n’ifu yasagutse kugira ngo babikorere isuzuma bityo harebwe icyaba cyateye ubwo burwayi n’urwo rupfu kuri uwo mwana, nyuma yo kubona ibisubizo ngo hazatangazwa imvano y’ubwo burwayi bwavuyemo n’urupfu.

Umurambo wa Niyivugabikaba Josué nawo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekanye icyaba cyamwivuganye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka