Rusizi: Umurambo wamaze ibyumweru 3 mu buruhukiro

Umurambo w’uruhinja rwitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ruvukiye mu bitaro bya Mibirizi wamaze ibyumweru bitatu mu buruhukiro utarashyingurwa. Umubyeyi wabyaye urwo ruhinja yasezerewe mu bitaro wizezwa ko ibitaro bizarushyingura.

Nyuma y’ibyumweru bitatu, umuganga yinjiye mu buruhukiro agasangamo umurambo w’umwana waboze.

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, Dr Akintije Kariyopi, yatangarije Kigali Today ko iki kibazo atari akizi ariko nyuma y’aho akimenyeye ngo yatangajwe n’iryokosa ryakozwe n’abaganga.

Dr Akintije avuga ko nubwo aya makosa yabaye bahise bafata ingamba zo gushyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana iby’uburuhukiro ndetse no kwagura uburuhukiro kuko ngo n’ubuhari butujuje ibyangombwa.

Dr Akintije Kariyopi atangaza ko ngo yasanze ibi bitaro bya Mibirizi bifite imikorere idahwitse ariko ubu ngo ari kugenda arushaho gufata ingamba zikomeye kugirango abaganga bisubireho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye ndabona iki kinyamakuru kibasiye Ibitaro bya Mibilizi. None se ubu ibi mwavuze ko Muganga Mukuru atari abizi murumva koko ari byo? Mwagiye mureka Gusebanya.
N’ubwo haba habayemo gukora amakosa icyangombwa ni uko akosorwa.
Muganga rata Courage, uri guhindura byinshi muri ibi bitaro.

Kalisa Mbanda yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka