Rusatira yahawe igihembo na OMS kubera guharanira kurwanya ikoreshwa ry’itabi

Jean Christophe Rusatira yahawe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), kubera uruhare yagize mu kurwanya itabi. Icyo gihembo yagihawe ari umwe muri batanu batoranyijwe ku rwego rwa Afurika.

Igihembo yahawe kigizwe na “Certificate” y’ishimwe na “Projector” ikoreshwa mu nama cyangwa mu mahugurwa n’ahandi mu gihe hari gutangwa ibiganiro runaka (Presentation).

Certificate Rusatira yahawe.
Certificate Rusatira yahawe.

Rusatira, urangije mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR), avuga ko ubusanzwe buri muntu ari agenewe Certificat n’amadorali y’Amerika 1000 arengaho gato amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.

Gusa we ngo yahisemo ko ayo mafaranga yayavunjamo iyo “Projector,” kuko ariyo izamufasha cyane mu bikorwa bye byo kurwanya itabi, nk’uko yakomeje abisobanura.

Yagizew ati: “Iki gihembo nagihawe mu rwego rw’Afrika, turi abantu batanu twahawe icyo gihembo, kubera ibikorwa abantu bagiye bakora mu kugira ngo gukoreshwa kw’itabi kugabanuke cyangwa se gucike n’ubwo bigoye.”

Rusatira yanahawe Projector azajya akoresha mu gukangurira abantu kurwanya itabi.
Rusatira yanahawe Projector azajya akoresha mu gukangurira abantu kurwanya itabi.

Rusatira yashyikirijwe igihembo cye na Anita Asiimwe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya itabi. Uwo umunsi wizihirijwe mu bitaro bya Butaro, mu karere ka Burera.

Uyu musore avuga ko we n’abo bari bafatanyije bakoze ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga mu bantu batandukanye.

Ati: “Twagiye dukora ubukangurambaga, ubungubu hashize imyaka itatu tubikora. Twihuzaga n’abanyeshuri duhuriye mu muryango w’abanyeshuri bo mu Rwanda biga iby’ubuganga (Medical Students Association of Rwanda) tugakora urugendo, tugakora inyigisho muri kaminuza (NUR), tukerekana ama-video…bijyanye n’ikintu k’itabi.”

Rusatira akomeza avuga ko abonye icyo gihembo abikesha abafatanya bikorwa bari mo Minisitieri y’Ubuzima mu Rwanda, NUR na OMS kuko aribo yashyikirije igenamigambi bari bakoze mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi.

Akomeza avuga ko we n’abo bari bafatanyije bafashe umugambi wo kurwanya ikoresha ry’itabi nyuma yo kubona ko abarikoresha biyongera.

Kuri ubu mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 800, bari mu kigero cy’imyaka 15 kuzamura, banywa itabi. Muri bo abagera ku bihumbi 600 barinywa buri munsi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Much and more congratulations/abahanga abahanzi mu Mpanzi Inkunzi n’inkumburwa z’Udushya/

Bcl yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka