Rulindo: umuforomokazi yafashwe akoresha impamyabushobozi y’impimbano

Nyiramana Olive wari umaze amezi 10 akorera ikigo nderabuzima cya Remara – Mbogo mu karere ka Rulindo, yafashwe akoresha impamyabushobozi y’impimbano ahita yiyemerera icyaha.

Byagaragaye ko uyu muforomo atari afite ubushobozi mu byo akora, bituma tariki 07/01/2012 bohereza ibyangombwa bye mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ngo bagenzure niba koko yarize ubuforomo; nk’uko bisobanurwa n’umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo, Manirafasha Jean D’ Amour.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyasanze impamyabushobozi ya A2 muri sciences infirmières Nyiramana yakoreshaga ari impimbano, maze mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri ahita ashyikirizwa ubutabera.

Amategeko ahanisha igifungo cy’imyaka itanu umuntu ukoresha impapuro mpimbano ariko abanyamategeko bavuga ko Nyiramana ashobora kugabanyirizwa ibihano kuko ataruhije ubutabera.

Aho gukatirwa imyaka itanu igenwa n’itegeko, ashobora gukatirwa ibiri cyagwa itatu ariko icyemezo cyanyuma kizafatwa n’umucamanza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka