Rulindo: Abagore barashinja abagabo batitabira umugoroba w’ababyeyi

Nubwo byagaragaye ko goroba k’ababyeyi gafite umumaro munini abagorebo mu karere ka Rulindo bavuga ko abagabo badakunze kukitabira, kandi ngo nyamara bazi neza ibyiza byako.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today bo mu karere ka Rulindo bavuga ko abagabo badakunze kwitabira umugoroba w’ababyeyi kubera impanvu nyinshi.

Zimwe muri izi mpamvu zirimo kuba abagabo bagira akazi kenshi ntibabashe kuboneka igihe cyose; ikindi nuko abagabo bishyiramo ko ababyeyi ari abagore gusa kuko ngo ari bo batwita bakabyara.

Nyamara ngo ababyeyi bombi barareshya imbere y’abana babo kandi n’inshingano ni zimwe nk’uko; Kamagaju Pierrine uhagarariye abagore mu mudugudu wa Kinini, akagari ka Kirenge, umurenge wa Rusiga abivuga.

Aragira ati “Abagabo barakangurirwa kwegera abagore babo mu mugoroba w’ababyeyi kuko nabo bagomba gufatanya mu kuzamura ingo zabo no kurera abana babo. Mu mugoroba w’ababyeyi habera byinshi, hakavugirwa byinshi bireba ababyeyi bombi. Inshingano z’ababyeyi zirangana imbere y’abana.”

Abagore barasaba abagabo kwitabira umugoroba w'ababyeyi.
Abagore barasaba abagabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Abagore kandi ku bwabo ngo iyo abagabo babashyikiye bakabereka ko bari kumwe muri byose birushaho kubatera imbaraga mu byo bakora kuko baba bumva ko ibyo bakora abagabo babo babishyigikiye.

Madame Kangabe Claudine umukozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo, avuga ko abagore bo muri aka karere bitabira akagoroba k’ababyeyi kandi ngo hari n’ibibazo byinshi byakemukiye muri aka kagoroba k’ababyeyi.

Muri uku kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa bashyize imbaraga mu gukangurira abagabo kurushaho gufatanya n’abagore babo guhurira mu kagoroba k’ababyeyi.

Yagize ati “Muri uku kwezi k’umugore n’umukobwa turashaka gukangurira abagabo kwitabira akagoroba k’ababyeyi kuko babifitemo imbaraga n’ubushake bike cyane, kandi inshingano z’ababyeyi zikaba ari na zimwe.”

Umugoroba w’ababyeyi ni urubuga ababyeyi bahuriramo bakaganira, bakungurana ibitekerezo ndetse bakanafashanya gukemura ibibazo bimwe na bimwe baba bahura nabyo mu ngo zabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka