Rulindo: Abagabo baboneje urubyaro bafite impungenge ko abagore babo bazabyara hanze

Mu gihe abagore bavuga ko abagabo batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kubera kamere yabo yo kwikunda, abagabo bo bavuga ko batinya ko bakwifungisha hanyuma abagore babo bakajya kubyarana n’abandi.

Umugore utarashatze ko izina rye rishyirwa mu kinyamakuru avuga ko yaboneje urubyaro ntibimugwe neza yakwinginga umugabo we ngo nawe aboneze urubyaro,umugabo we akanga, bityo ngo kubwe asanga abagabo bikunda.

Yagize ati “Kuba abagabo batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ni impanvu yo kwikunda kuko batinya ingaruka bishobora kubagiraho mu gihe twebwe abagore twemera tukabikora kabone niyo waba uzi neza ko bitumvikana n’umubiri wawe.”

Gusa si ko abagore bose bumva iki kibazo kuko hari abumva ko impamvu abagabo badakunze kwitabira iyi gahunda ari uko batinya ko babafunga urubyaro burundu, mu gihe abagore bo bashobora kuboneza urubyaro mu gihe runaka ubundi bakarufungura.

Ku ruhande rw’abagabo nabo, hari bamwe bavuga ko kuboneza urubyaro ari byiza ariko ari iby’abagore ngo kuko ari bo batwita.

Abagabo bamwe kandi bavuga ko bagira n’impungenge z’uko babafunga burundu abandi nabo bavuga ko babafunze burundu mu gihe bagifite abagore bakiri bato wasanga babyaranye n’abandi bagabo ugasanga biteje amakimbirane mu ngo.

Rekeraho Thomas utuye mu murenge wa Shyorongi avuga ko yaboneje urubyaro akaba afite impungenge z’uko umugore we yabyara hanze.

Yagize ati “Naboneje urubyaro kuko nari nshaje ntagishaka kubyara ariko mfite impungenge z’uko umugore wanjye yabyara hanze kuko aracyari muto”.

Ubusanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ababyeyi b’abagore usanga ari bo bakunze kuyitabira mu karere ka Rulindo gusa muri iki gihe hamwe na hamwe usanga n’ababyeyi b’abagabo basigaye baboneza urubyaro, kuko nabo ikibazo kibareba mu gihe aribo bafatanya n’abagore babo guhura n’imvune zo kubyara abana benshi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka