Ruhango : Abakoze umwuga w’uburaya bemeza ko kubureka bitoroshye

Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe “Reba kure” rikora isuku mu mujyi wa Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo, batangaza ko ibishuko biba muri uyu mwuga, bigwatira uwukora kugeza n’ubwo aba atakibasha kuwikuramo.

Rachel Mukabadege ni umugore w’imyaka 30, yaretse umwuga w’uburaya muri uyu mwaka wa 2011. Yatangiye gukora uburaya afite imyaka 12, ku myaka 15 niho yabyaye umwana wa mbere.

Ubu uyu mugore afite abana barindwi yabyaye mu buryo bw’uburaya ; muri aba bana bose nta n’umwe uhuje se n’undi.

Mukabadege avuga ko yakoze uyu mwuga kubera ibibazo by’ubukene byari byarokamye umuryango we, agira ati : “nabonaga mama ahora yigunze kubera ubukene mpitamo kuba indaya ngo mbashe kumugarurira icyizere”.

Nyamara n’ubwo yagiye mu buraya kubera ubukene, kubuvamo byamubere ikibazo gikomeye kuko yabonaga icyo ashaka cyose ku buryo butamugoye.

Agira ati : “ibaze kumenyera kurya inkoko ya buri munsi uko ushatse, kwiyemeza kujya urya ibijumba, bisaba imbaraga zidasanzwe”.

Mukabadege kimwe n’abandi bagore bagera ku munani bavuga ko baretse uburaya kubera amahugurwa bahawe n’ishyirahamwe ryitwa “Ihorere Munyarwanda” ryiyemeje kujya rifasha imfubyi n’abapfakazi ndetse no gufasha abakora umwuga w’uburaya kuwureka.

Apollinaire Mutuyimana nawe wahoze ari indaya avuga ko yaretse uburaya kuko yabonye ububi bwabyo, ati : “Sinaretse uburaya kuko umubiri wanjye wari wananiwe ahubwo ni roho yanyemeje ko ndi mu bikorwa by’urukozasoni”.

Abatari bake bavuye mu buraya biyemeje gufata ibyemezo by’ubuzima bwabo. Bamwe bicaye hamwe barera abana babyariye muri uwo mwuga abandi bashaka abagabo bafatanya ubuzima.

Kuri ubu aba bagore baretse uburaya bibumbiye muri iri shyirahamwe Reba Kure baherutse kubona inkunga y’inka umunani n’inyana enye bahawe n’ishyirahamwe Ihorere Munyarwanda.

Umuyobozi w’iri syirahamwe Ihorere Munyarwanda, Aimable Mwananawe avuga ko iki gikorwa cyo gukangurira abakora umwuga w’uburaya kuwuvamo kiba kitoroshye hatabonetse ubufatanye, ati :”abafatanyabikorwa bakwiye kunganirana bakazamura Abanyarwanda cyane cyane nk’aba bagiye mu bikorwa bibasubiza inyuma”.

Mugingo aya aba bagore biyemeje gusukura umujyi wa Ruhango, umujyi bigaragara ko urangwa n’isuku. Iri shyirahamwe ryabo kandi rikora n’akazi k’ubuhinzi n’ubworozi.

Gerard GITOLI Mbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizakwita kubuzima bwabantu kuko inyigisho zituma abantubahinduka kandi bigatuma uhindura ibitekerezo

Mugabe yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka