Rubavu: Ababana n’ubwandu wa SIDA bashima Haguruka ubufasha yabahaye mu mibanire

Ababana n’ubwandu bwa SIDA bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu bashima ubufasha bw’umuryango Haguruka mu kubigisha imibanire n’imiryango kuko byacyemuye ikibazo cyo kutumvikana mu miryango.

Abaturage bo mu murenge wa Rubavu bafashijwe n’umuryango wa Haguruka mu bujyanama bw’imibanire n’imiryango yabo, bavuga ko mbere yo kugirwa inama batari babanye neza kubera urwicyekwe mu miryango rw’uwaba yarazanye agakoko ka Sida mu muryango, ariko inama zatanzwe ngo zatumye biyakira kandi babana neza bakomeza inzira yo gukorera imiryango.

Abasuwe na Haguruka taliki 31/01/2013 ku kigo nderabuzima cya Murara bavuga ko uretse kugira imibanire myiza bamenye kwiyitaho kandi bagaharanira uburenganzira bwabo no gukorera imiryango.

Ubuyobozi bwa Haguruka buvuga ko icyo bugamije ari ukwigisha abantu uburenganzira bwabo aho guheranwa n’ibyababayeho ahubwo bagatekereza icyo gukora cyabafasha kubaho neza.

Uhagarariye Haguruka ishami rya Musanze, Murekatete Jeanne D’Arc, avuga ko hari bamwe bananirwa kwakira ibyababayeho bigatuma ubuzima bwabo buba bubi kandi iyo bakiriye ibyababayeho bashobora gukomeza kubaho neza, ngo kubegera bijyana no kubashishikariza kumenya uko bahagaze no gufata imiti.

Murekatete avuga ko mu gukemura ibibazo byo mu miryango habaho n’ubujyanama bwo gusezerana byemewe n’amategeko ibi bigafasha umuryango kubaho mu mahoro utagize ibibazo igihe umwe mu bagize umuryango yitabye Imana.

Umurenge wa Rubavu uri mu mirenge abaturage bahagurukiye kwikemurira ibibazo barwanya amakimbirane mu miryango, aho bamwe mu baturage bashishikariza abandi kubana byemewe n’amategeko birinda ko hazabaho ibibazo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka