Nyaruguru: Abavugizi b’ihohoterwa bahuguwe bazafasha kurirandura

Nyuma y’amahugurwa n’ubushobozi bahawe n’umushinga Health Poverty Action, abavugizi b’ihohoterwa mu tugari tugize akarere ka Nyaruguru bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwimbitse ngo ihohoterwa ricike burundu.

Umubyeyi Renatha na Munyendamutsa Emmanuel, bemeza ko muri tumwe mu tugari batuyemo mu murenge wa Nyagisozi hakirangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo ndetse n’ingo zirangwamo amakimbirane ahoraho.

Muri utu tugari kandi ngo baracyahura n’imbogamizi z’uko bamwe mu bagore barangwaho ihohoterwa babihisha ngo badasenya ingo zabo.

Aba bavugizi ku ihohoterwa bavuga ko ari urugamba rukomeye guhindura imyumvire y’abagihishira ihohoterwa. Gusa ngo ku bufatanye n’ubuyobozi babona intego yabo yo kuba ijisho ry’abahohoterwa izagerwaho.

Ndagijimana Gonzague, umuhuzabikorwa ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango Health Poverty Action, avuga ko aba bavugizi b’ihohoterwa mu karere ka Nyaruguru bazababera ijisho kugeza mu nzego zo hasi hakamenyekana n’ingo zibana mu makimbirane ahoraho.

Atangaza ko imikoranire myiza n’izindi nzego zibishinzwe bizatuma abarihishira bahindura imyumvire rigacika kuko abavugizi b’ihohoterwa batoranijwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze mu tugari.

Ati “Aba bavugizi icyo bazadufasha ni uko bazatumenyera aho ihohoterwa rigikorwa hose bahereye hasi, bakamenya ahakiri ihohoterwa mu miryango maze habaho imikoranire myiza n’inzego zibishinzwe rikaba ryaranduka burundu”.

Abavugizi 36 b’ihohoterwa nibo batoranijwe mu tugari tugize akarere ka Nyaruguru. Bizeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo ariyo bagiye gushyiraho umuhate ngo acike burundu kuko ariryo rikunze gugaragara.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka