Nyamagabe: Umuryango w’Abibumbye ugiye guhangana n’imirire mibi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi (WFP), irishinzwe abana (UNICEF), irishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ndetse n’irishinzwe ubuzima (WHO), agiye guhuriza hamwe ingufu mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu turere twa Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ndetse na Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba mu gihe cy’imyaka itatu.

Iyi gahunda ngo igamije kunoza imirire ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, abagore batwite ndetse n’abonsa, bikazagira uruhare mu guhangana n’imirire mibi, haturukamo amasomo azifashishwa mu guteza imbere imirire myiza mu gihugu hose.

Uyu mushinga wiswe One UN Joint Project on Nutrition ngo uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’utu turere zo kurandura imirire mibi; nk’uko byatangajwe mu nama yahuje inzego zitandukanye zizagira uruhare muri iyi gahunda yo guhangana no kurandura imirire mibi yateranye tariki 13/08/2013.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya One UN project on Nutrition.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya One UN project on Nutrition.

Hategekimana Sylvestre, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Nyamagabe arasobanura ibikorwa by’ingenzi biteganijwe muri iyi gahunda.

Ati “Ibikorwa bazadufashamo mu miryango ikennye hari ukubateza imbere mu bikorwa bibyara inyungu, hari guha abana indyo yuzuye nko kubaha amata n’ibindi byongerwa mu biryo by’abana, hari ukwigisha abagore gutegura indyo yuzuye bakoresheje ibiribwa biboneka iwabo, no gukomeza gutanga amatungo magufi kuri ya miryango igaragara ko ifite ibibazo by’ubukene butera abana babo imirire mibi”.

Hategekimana akomeza avuga ko hari intambwe akarere kamaze gutera mu guhangana n’indwara z’imirire mibi nko kuba abana bose bagaragayeho iyo mirire mibi bari kwitabwaho, abana bose mu midugudu barapimwa ugaragayeho imirire mibi ikabije bakamwohereza ku kigo nderabuzima.

Hashyizweho ibikoni mu mudugudu aho ababyeyi bigishwa gutegura amafunguro yuzuye, ndetse hakaba haranatanzwe amatungo magufi ku miryango ikennye ifite abana bagaragaza imirire mibi, n’ibindi.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe ati nta mutekano abana bafite imirire mibi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ati nta mutekano abana bafite imirire mibi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko nta mutekano waba uhari mu gihe hari abana bagaragaza imirire mibi, bikaba bisaba ubufatanye ngo bahangane nayo kandi ntihitabwe gusa ku bana barwaye ahubwo hakarebwa no ku miryango ikennye kugira ngo hatazagira abandi bana bafatwa.

Kugeza ubu mu karere ka Nyamagabe hagaragara abana bafite imirire mibi 450 barimo 56 bari mu ibara ry’umutuku, naho 25% by’abana bapimwe bakaba baragwingiye (stunting) dore ko 37% by’abagatuye babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka