Nyabihu: Umukobwa w’imyaka 19 yabyaye abana 3

Nyirabarura Primitive w’imyaka 19, utuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu yabyaye abakobwa 2 n’umuhungu 1 ku mugoroba wa tariki 24/03/2013 mu bitaro bya Kabaya. Akarere kamuhaye amafaranga 100.000 byo kumufasha kamwemerera n’inka.

Uyu mukobwa yari imfubyi yibana kandi yari yaracikirije amashuri kubera amikoro no kubura uwo yasiga mu rugo. Ngo ubuzima bw’ubupfubyi , ubukene no kwibana yanyuzemo ni bimwe muri nyirabayazana zatumye atwara iyo nda itaramenyekana uwayimuteye; nk’uko yabitangaje.

Ubuzima bw’uwo mubyeyi n’ubwo abo yabyaye bumeze neza gusa yahawe hagati y’iminsi 5 na10 ngo abone gusezererwa; nk’uko abaganga mu bitaro bya Kabaya babitarije umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Sahunkuye Alexandre.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwasuye uwo mubyeyi aho ari mu bitaro, bukamuha ubufasha bw’ibanze bw’amafaranga ibihumbi 100, kugira ngo azayifashije mu kugura iby’ibanze azakenera nk’ibyo guhekamo abana ndetse n’agakoma ko kunywa.

Uretse inkunga yihutirwa y’amafaranga yahawe, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu avuga ko bazakomeza gukurikirana uyu mugore bakamufasha mu buzima bwe.

Akarere gafite na gahunda yo kumuha inka izajya imufasha kubona amata yo gutunga abana be nawe mu gihe cya vuba.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage anavuga ko muri gahunda zitandukanye zo gufasha abaturage umurenge ugenda ugira, uyu mugore nawe bazajya bamuzirikana, bakamuhamo akazi kamufasha mu mibereho ye no kugumya gutunga aba bana ku buryo bazakura nta mbogamizi.

Yaboneyeho no kugira inama yo kwifata no kwirinda ibishuko ibyo aribyo byose ku bana biga mu mashuri ya za nine years basic education n’urundi rubyiruko, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza habo heza.

Ababyeyi nabo barasabwa gukurikirana ubuzima bw’abana babo n’imyitwarire yabo haba mu rugo, mu nzira bava ku ishuri n’ahandi. Ibyo bizarinda abana inda z’indaro n’ibindi bibazo bitandukanye bagira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ayo mafaranga bamuhaye ashobora gutuma ayashakamo abandi bagabo, muramenye ahubwo agume ku karere akorere leta nk’imfungwa

bidabali yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

ahiiiiiiiiiiiii...niyonkwe. Ngo ntazi uwamuteye inda?? yinjizaga benshi yayobewe kubatandukanya se?

ivubi yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

ko mwibagiwe ko hasyizweho abajyanama bubuzima ko ntacyo bakoze ku kibazo cyuriya mwana wibarytse batatu,nubwo mwamwise umubyeyi aruko nawe aracyafite imyaka bita ko umuntu aba akiri umwana.ikigaragara nuko yababajwe,Imana imurindane nabe kuko ntibyoroshye

HATEGEKIMANA EUGENE yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Nimutubwire ko yaba ari muri mobile money cyangwa Tigo cash kandi mutubwire na No dukorere Imana yo mu ijuru izaduhemba.Mudufashe iyi nkuru ntiveho mutatubwiye.

Faustin yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

ibihumbi ijana ni make mumwongere n’andi kuba yibana akaba abyaye abana batatu nawe ubwe umwitegereje byamuteye impungenge rwose ubyara n’umwana umwe akakugezayo nkaswe uyu mwana wa 19ans akarere ke kamuhe Direct support naho kumuhamo akazi azajya agakora ate n’abana batatu bakeneye kurya no kwitabwaho uyu mu mama akeneye ubufasha bw’umwihariko.

ikibondo yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

akwiriye ubufasha rwose.ahubwo afite telephone mwayitubwira tukaba twanamwohereza amafaranga kuri tigo cash cg mtn mobile money...kuko kwifasha abana batatu ntibyoroshye...

kayitesi yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

ibihumbi ijana ni make ku muntu wimfubyi na million arayikwiye wongeyeho abakozi ba biri bokumufasha

uwimana jean claude yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

uyu mubyeyi akeneye ubufasha bukomeye abana 3 nibenshi kdi ndabona ntako yimereye

YEYE yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka