Ntibavuga rumwe ku ntandaro y’amakimbirane hagati y’abakozi bo mu ngo n’abakoresha

Ni kenshi hagiye humvikana ibibazo by’abakozi bo mu rugo aho abakoresha bamwe binubira imikorere y’abakozi basiga mu ngo cyane ko baba batabizeye.

Ubundi abakozi bo mu rugo rimwe na rimwe usanga baba ari abana bakiri bato urebye mu gihagararo ndetse no mu myaka. Ikindi ni uko bamwe muri aba bana baba baturuka ahantu hatandukanye mu turere tw’igihugu ku mpamvu zitandukanye harimo ubukene bw’imiryango baba bakomokamo cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

Mu mwaka wa 2014 ku mbuga nkoranya mbaga hasakaye videwo igaragaza umukozi w’umukobwa witwa Tumuhirwe Jolly w’imyaka 22 akorera iyicarubozo umwana muto w’umukobwa w’umwaka umwe n’igice.

Jolly Tumuhirwe wari ufite imyaka 22 y'amavuko muri 2014 yafashwe amashusho ahohotera umwana yari ashinzwe kurera
Jolly Tumuhirwe wari ufite imyaka 22 y’amavuko muri 2014 yafashwe amashusho ahohotera umwana yari ashinzwe kurera

Muri Kigali kandi higeze kumvikana inkuru ibabaje y’umusore wirukanywe mu rugo yari amaze igihe kirekire akora akazi ko mu rugo, yakwirukanwa akihimura ku bamukoreshaga yica umwana wabo.

Izo ngero ni zimwe muri nyinshi zagiye zumvikana haba mu Rwanda no mu mahanga. Bamwe mu bakozi bo mu ngo baganiriye na Kigali Today bagize icyo bavuga kuri bene iyo myitwarire ya bagenzi babo.

Uwitwa Ancile w’imyaka 23 y’amavuko ukora akazi ko mu rugo yagize ati “Kariya kazi ko mu rugo gasaba ubwitange rimwe na rimwe ndetse no kwihangana.”

Ancile avuga ko hari igihe uba ukora neza gusa utishimiye uburyo ubayeho bitewe n’uburyo ubanye n’abakoresha bawe kuko na bo ubwabo hari igihe abakozi bo mu ngo bahemukira ababakoresha na bo babigizemo uruhare.

Imanishimwe Claude w’imyaka 17 y’amavuko na we avuga ko ahanini ihohoterwa bakorerwa aho bakora, hari aho rigira ingaruka ku bana bo muri izo ngo. Atanga urugero ko hari igihe umukozi ashobora kugirana amakimbirane n’abamukoresha, umukozi bikamutera umutima mubi akaba yakwihimura ku mwana wabo kugira ngo na bo abababaze.

Gusa kuri we ngo abona ko atari cyo gisubizo cyihutirwa, ahubwo ngo umuti ni uko abakozi n’abakoresha bakwicarana bagakemura ikibazo bafitanye mu mucyo.

Umubyeyi witwa Mukeshimana Christine ufite abana batatu umuto muri bo akaba afite umwaka umwe yabwiye Kigali Today ko na we akoresha umukozi wo mu rugo kandi ko yababazwa no gusanga umwana we yahohotewe n’umukozi yagiriye icyizere. Mukeshimana avuga ko abanye neza n’umukozi we agatanga inama y’uko umukoresha n’umukozi bagomba kwizerana.

Mukeshimana asobanura ko hari abakozi bo mu ngo usanga bafite imyitwarire mibi, icyakora hakaba n’abakoresha batari shyashya cyangwa batajya baha ubwisanzure n’agaciro abakozi bo mu rugo.

Bimwe mu bibi Mukeshimana anenga abakoresha birimo kuba hari abahemba umushahara muto abakozi, hakaba ababasambanya, hakaba n’abatavuza abakozi babo. Ngo hari abandi babima ku biryo bimwe na bimwe kandi ari na bo babitetse, ibyo bigatera abakozi umutima mubi. Ngo hari igihe bituma abakozi bo mu rugo biba bimwe mu biribwa nk’inyama, amata, imbuto n’ibindi. Mukeshimana asoza asaba abakoresha guha agaciro abakozi babo bo mu rugo.

Kigali Today yaganiriye na Kompanyi yitwa ‘Rwanda Maid’ imwe muri kompanyi zitanga abakozi bo mu ngo. Iyo kompanyi ivuga ko nta bibazo bakunze guhura na byo ku bijyanye n’abakozi bitwaye nabi gusa ikanenga bamwe mu bakozi aho ivuga ko hari abakozi bagera mu ngo bakahamara amezi abiri bagahita bashaka ko bongezwa umushahara cyangwa bagatangira kwitwara nka ba nyiri urugo aho batangira gusuzugura buri wese.

Gusa iyo kompanyi ivuga ko hari n’abakoresha babi badaha agaciro abakozi babo bityo bigatera wa mukozi guhindura imyitwarire akaba ariho uzasanga bamwe bagirira nabi abo muri urwo rugo cyangwa bagasiga bibye bimwe mu bikoresho byo muri urwo rugo bakigendera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru nziza yafasha abakozi nabakoresha mumibanire yabo rwose coup de champo @kigalitoday

Jado yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka