Ntibavuga rumwe ku kubwira abana ibitsina mu mazina yabyo

Ababyeyi barakangurirwa gukomeza kwigisha abana babo imihindagurikire y’umubiri wabo kugira ngo hakomeze hakumirwe inda ziterwa abangavu.

Abaturage batandukanye hamwe n'abayobozi ntibavuga rumwe ku birebana no kwigisha abana ibijyanye n'imyanya ndangagitsina cyane cyane kuyivuga mu mazina
Abaturage batandukanye hamwe n’abayobozi ntibavuga rumwe ku birebana no kwigisha abana ibijyanye n’imyanya ndangagitsina cyane cyane kuyivuga mu mazina

Ni mu gihe bamwe basobanura ko kuvuga ibijyanye n’ibitsina mu mazina yabyo ari uguta umuco bakaba batabyumva kimwe n’abemeza ko ari imwe mu nzira zo kurandura iki kibazo.

Ibi bigarukwaho na bamwe mu baturage bavuga ko ari ngombwa kubwiza abana ukuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi iby’ibitsina bikavugwa mu mazina yabyo aho kubihisha cyangwa kubitsinda, nyamara abana bakazabimenyera ahandi ari na yo ntandaro yo gushukwa bagaterwa inda zitateguwe.

Uwitwa Niyigarura Pelouse ashyigikiye ko bivugwa mu mazina. Yagize ati “Kuvuga ngo iri ni izuru, uyu ni umunwa, ariko wagera ku gitsina ugahisha izina ryacyo ntibyakagombye kuba ibanga kubwira umwana izina ry’igitsina kuko hari aho azagera bakabimubwira bashaka kumusambanya. Aho iterambere rigeze singombwa kubihisha abana rwose.”

Nyamara na none hari abandi bavuga ko imyanya ndangagitsina idakwiye kuvugwa mu mazina yayo, ngo yaba inavuzwe hakarebwa ikigero cy’imyaka ku babibwirwa ngo kuko babona ari ukurushaho gusunikira urubyiruko mu kubyishoramo hakiri kare.

Ni byo Nyirampakaniye Rosarie asobanura ati “Jye nshyigikiye ko imvugo y’Abanyarwanda ikomeza kuba imvugo yiyubashye. Umunyarwanda ntagomba kuvuga nk’umunyamusozi, nk’icyihebe cyangwa ibandi tugomba gukomera ku muco wacu, umuco hari ibyo udusaba kutavuga mu ruhame, dukunze kubyita ngo ni imyanya y’ibanga.”

Jovanis Giconco,umukozi ushinzwe ubuzima bw'imyororokere mu muryango Ihorere Munyarwanda asaba ababyeyi gutinyuka kwigisha abana iby'imyanya ndangagitsina
Jovanis Giconco,umukozi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu muryango Ihorere Munyarwanda asaba ababyeyi gutinyuka kwigisha abana iby’imyanya ndangagitsina

Jovanis Giconco, umukozi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu muryango Ihorere Munyarwanda urimo gukora ubukangurambaga mu Karere ka Rusizi ku ngamba zo gukumira ikibazo cy’abangavu baterwa inda, avuga ko atari byo na mba guhisha urubyiruko ayo makuru kuko badashobora kwirinda ibyo batazi.

Ati “Umwana azamenya yirinda iki utabimubwiye? Njye numva igikwiye ari uko umwana amenya buri kintu cyose uko cyitwa, bizatuma amenya ingaruka mbi cyangwa nziza ziri muri icyo kintu. Nutabimubwira we azakora ubushakashatsi bwe kandi ntazabushaka mu bitabo ahubwo azabishyira mu bikorwa.

Kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere birasa n’ibigifite urugendo ndetse bigasaba ko hashyirwamo imbaraga dore ko na bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuvuga ibitsina mu mazina yabyo batabikozwa.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utashatse kuvuga amazina ye ati “Numva atari ngombwa cyane kubwira abana ibintu nk’ibyo mu mazina yabyo cyane ko atari n’umuco kuko bitavugitse neza. Mu kinyabupfura, ni amagambo adakwiye gukoreshwa ku bana bato. Urubyiruko rukuze bazi icyo bivuze n’icyo bisobanura nta mpamvu yo kwirirwa mubivuga mu mazina yabyo.”

Ingamba zo gukomeza kurwanya inda zitateguwe mu bangavu nizikomeza bishoboka ko zizahagarika ubwiyongere bw’izo nda, dore ko buri mwaka abangavu babarirwa hagati ya 400 na 500 ari bo babarurwa muri aka karere ko batwaye inda nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nkeka ko nko mu yandi mahanga,Abanyarwanda natwe twari dukwiye kureka gutinya kuvuga amazina y’ibitsina,ndetse tukavuga ibyerekeye sex byose mu Kinyarwanda.Kuki se andi mahanga abivuga?Kuki twabigira "taboo"?? Kuki se dutinyuka kuvuga Gusambana (fornication)?? Niba abafaransa n’abongereza bavuga penis cyangwa vagin,kuki twe twabitsinda?Kuki twavuga ngo "ngiye kwituma" aho kuvuga ngo "ngiye kunnya"?? Kuki umufaransa yavuga ngo "je vais uriner",naho umunyarwanda akavuga ngo "ngiye kwihagarika"? Umenya biri mu bituma tudatera imbere.Kumva ko ibintu byinshi bizira.

gatare yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka