Ngororero: Ku myaka 63 ntiyifuza ko itabi ricika kuko atunzwe no kurihinga

Mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ndetse na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda basaba Abanyarwanda kureka itabi kubera ko ryangiza ubuzima, umusaza witwa Kajanja Jonas wo mu murenge wa Kabaya mu kagali ka Gaseke avuga ko amaze imyaka myinshi atunzwe no guhinga itabi ku buryo atifuza ko ryacika.

Uyu musaza ufite ubumuga bwo kutumva bwamufashe kuva mu 1994, ngo kuva mu mwaka w’1996 nibwo yatangiye guhinga itabi kuko yarinywaga akabura amafaranga yo kurigura.

Uko yakomeje kurihinga uyu musaza avuga ko yagendaga abona ubutaka bw’isambu ye bwera itabi ryiza maze afata icyemezo cyo kwagura umurima we.

Nubwo ari igihe cy'izuba, usanga itabi rya Kajanja ritohagiye mu murima.
Nubwo ari igihe cy’izuba, usanga itabi rya Kajanja ritohagiye mu murima.

Nyuma yo kumenyana na bamwe mu bacuruza itabi mu masoko banavuga ko uwo musaza yeza itabi riryoshye ngo bakomeje kujya baza kurirangura iwe bakarijyana ahandi atiriwe ajya mu masoko.

Ubu, uwo musaza ufite imyaka 63 akaba abana n’abuzukuru be babiri avuga ko batunzwe n’ibyo akura mu itabi, kuko ritamurushya kurihinga. Kubwe ngo bamubujije guhinga itabi yaba abuze imibereho kuko rimuha amafaranga.

Hari benshi bakora akazi ko gucuruza itabi ariko bavuga ko ribabana rikeya.
Hari benshi bakora akazi ko gucuruza itabi ariko bavuga ko ribabana rikeya.

Uretse uyu musaza uvuga ko atunzwe no guhinga itabi, mu karere ka Ngororero cyane cyane mu masoko ya Ngororero na Kabaya hagaragara abantu benshi bacuruza itabi biganjemo abasaza n’abakecuru.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Muraho neza ese haringanda mu Rwanda zihari wajyemuramo Itabi

Alphonse yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Muraho neza ese haringanda mu Rwanda zihari wajyemuramo Itabi

Alphonse yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Njyewe ndabihinga 0782295289

Munyemwna Gilbert yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

mwiriwe neza?nanjye nifuza guhinga itabi ark ntamakuru ahagije mbifiteho,nabasabaga ko mwazadushakira amakuru yizewe yuko bahinga itabi ndetse no kuritegura kugera rigeze kwisoko.murakoze

FAIDA BEATRICE yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Mwamfasha kubona nimero z’umuntu uhinga itabi ko nanjye nshaka kubikora.

Manirafasha tharcisse yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ese guhinga itabi biremewe murwanda mutubwire kuko dushaka kubigira umwuga

Murakoze
Bayingana

Bayingana EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Guhinga itabi urebye ntibyemewe nubwo bitanabujijwe igihe ubikoze utagamije ubucuruzi. Uhinga itabi agomba kuba ari iryo akoresha ku giti cye nkuko biteganywa nitegeko ryo mu 2013.

Tango Jay Lee yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Nifuzaga kumenya neza niba guhinga itabi hari itegeko ribibuza cyangwa ribihana kuko ndashaka kurihinga kandi byumwuga

Ni Bayingana

Murakoze

Bayingana EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

muraho neza?ndabaramukije mwese abantu baranga mine itera mbere kwihangira imirimo ndetse no kubona ibyo twohereje mu mahanga tukinjiza a made vise ndashaka guhinga itabi kandi byaba byiza nkabigira umwuga mundangireahantu nakura imbuto kugira ngo mbashe gukora business plan mbone gutangira guhinga icyo gihingwa my contact is 0788612761/0788406429 uwabafite afite amakuru yizewe yatuvugisha

elias yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka