Ngororero: Hakozwe uturima tw’igikoni 2900 mu kwezi kumwe

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abatuye akarere ka Ngororero kugira akarima k’igikoni muri buri rugo, ibikorwa byo gufasha abatishoboye byakoze uturima tw’igikoni 2900 mu kwezi kwahariwe umuryango.

Abo baturage bakorewe uturima bagaragazaga intege nkeya mu kutwiyubakira, kandi abenshi muri bo bafite ibimenyetso by’imirire mibi mu ngo zabo.

Icyo gikorwa kizatuma benshi mu baturage batagiraga imboga bazibona hafi yabo; nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, abitangaza.

Mazimpaka avuga kandi ko hashyizweho gahunda yo kuzakomeza gukora igikorwa nk’icyo ku bandi bantu badafite uturima tw’igikoni, no gushyiraho gahunda yo gukurikirana ko dufatwa neza bikorewe ku rwego rw’umudugudu.

Mu kwezi k'umuryango, abadafite uturima tw'igikoni bafashijwe kutubona.
Mu kwezi k’umuryango, abadafite uturima tw’igikoni bafashijwe kutubona.

Hari abasanga gahunda yo gukorera abantu uturima nk’utwo bidatanga umusaruro kuko abadukorewe bahora bategereje ko batererwamo n’imboga zitandukanye cyangwa ntibafate neza utwo turima; nk’uko Tuyambaze Epiphanie utuye mu murenge wa Hindiro abivuga.

Bamwe mu baturage bavuga hakwiye ibihano ku bantu badafite uturima tw’igikoni kimwe n’abadafite ikayi y’imihigo mu ngo kuko ngo byatuma babyitabira. Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo bushyira imbere ubukangurambaga no gutanga urugero muri ibyo bikorwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka