Ngororero: Bamwe mu baturage ntibakoresha inzitiramibu ibyo yagenewe

Mu gihe minisiteri y’ubuzima ikomeje gahunda yayo yo kurwanya maraliya burundu, ikoresheje uburyo butandukanye harimo no gutanga inzitiramubu zikoranywe umuti, bamwe mu baturage bazikoresha mu yindi mirimo itari ukuziryamamo.

Nk’uko bigaragara hamwe na hamwe muri aka karere, hari abakoresha inzitiramubu mu kubakira amatungo ari mu bwoko bw’inyoni nk’inkoko, hakaba n’abazikoresha mu yindi mirimo itandukanye, ndetse hari n’abataziryamamo kandi barazihawe.

Bakoresha inzitiramubu mu bworozi bw'amafi.
Bakoresha inzitiramubu mu bworozi bw’amafi.

Umuturage wo mu murenga wa Muhororo watubwiye ko ataryama mu nzitiramubu avuga ko iyo ayiryamyemo atabasha guhumeka neza bityo agahitamo kuyireka.

Naho mu murenge wa Gatumba ho hari aho usanga inzitiramubu zikoreshwa indi mirimo nk’aho twasanze bazikoresha mu bworozi bw’amafi, aho zibafatsha kurinda inyoni ziroba amafi.

Gahunda yo gutanga inzitiramibu yo irakomeje.
Gahunda yo gutanga inzitiramibu yo irakomeje.

Umwe mu bakoresha inzitiramibu mu bworozi bw’amafi witwa Mukarukundo Antoinette yadutangarije ko bakoresheje inzitiramubu zishaje ariko hari abaturage bahamya ko izo nzitiramubu zakoreshejwe zikiri nzima, kandi ko hari abazizanye bashobora kuba bataziryamamo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka