Ngororero: 95% by’abaturage bakoresha imisarane idasakaye
Nyuma y’igenzura ryakozwe n’itsinda ryashyizweho kurwego rw’akarere ka Ngororero, basanze 95% by’imisarane yubatse mu karere ka Ngororero ikoreshwa idasakaye.
Iki kibazo ni ingorabahizi muri gahunda y’isuku yaba isuku rusange cyangwa iy’abagize umuryango, mu gihe abaturage basabwa kwirinda no guca burundu indwara ziterwa n’umwanda, nk’uko bitangazwa na Evariste Barigora, umuyobozi w’abakozi n’umurimo ukuriye itsinda ryakoze iryo suzuma.
Barigora avuga kandi ko urwego rw’isuku muri rusange rukiri hasi mu karere ka Ngororero cyane cyane mubice by’icyaro.
Abenshi mubaturage bafite imisarane idasakaye bavuga ko impamvu ibitera ari ubukene bwo kubaka inkuta zikwiye no kubona isakaro maze bagahitamo gukoresha imisarane iteye ityo, harimo n’idafite inkuta n’izubakishije ibyatsi cyangwa ibishangara (ibijagari).
Nyuma yo gutangarizwa ibyavuye muri iryo suzuma, abayobozi b’imirenge bakaba barasabwe gushyira imbaraga mubukangurambaga no mugutera inkunga abadafite ubushobozi bwo kwiyubakira imisarane kugira ngo umwanda utazakururura indwara ziterwa n’umwanda ubundi ngo zari zaragabanutse muri aka karere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|