Ngoma: Ubwinshi bw’abarwayi bo mu mutwe ntaho buhuriye n’amarozi avugwa mu Gisaka

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ahakana ko abarwayi bo mu mutwe bakomeza kugaragara mu karere ka Ngoma bufite aho buhuriye n’amarozi yakomejwe kuvugwa mu cyahoze cyitwa Kibungo.

Raporo zavuye mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma zigaragaza ko mu karere ka Ngoma kose habarurwa abarwayi bo mu mutwe bagera kuri 300 kandi abatuye umujyi wa Kibungo bavuga ko nta kwezi gushira hatabonetse umuntu mushya wadutse muri uyu mujyi urwaye mu mutwe.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abarwayi bo mu mutwe biyongera kubera ibibazo bibarenga kuko hari abantu basanga ku mihanda barwaye kandi bafite za diploma za kaminuza. Ikindi ngo cyongera aba barwayi ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abari bitabiriye inama ya tariki 24/05/2013 yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, abagize njyanama y’aka karere, inzego z’umutekano ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Asiimwe Anita, ushinzwe gukurikirana aka karere byumwihariko, hagaragajwe impungenge kuri aba barwayi bo mu mutwe.

Nambaje Aphrodise, umuyobozi w'akarere ka Ngoma.
Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’akarere ka Ngoma.

Umwe mu bagize njyanama y’aka karere yagaragaje ko aba barwayi bo mu mutwe bakwiye kwitabwaho bagakurwa mu muhanda kuko kuba mu muhanda biteza umutekano muke kandi ko bakeneye kuvuzwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, yavuze ko aba barwayi bose bateganirijwe amafaranga yo kubagurira ubwisungane mu kwivuza (mutuweri) hakaba hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kubafotora ngo bakorerwe izo mutuweri ubundi bajyanwe i Ndera kuvuzwa.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, ushinzwe ubuvuzi rusange, Asiimwe Anita, yashimiye ubuyobozi bwabashije kubarura abo barwayi bo mu mutwe ngo bakorerwe ubuvugizi.

Asiimwe yavuze ko icyo kibazo kiri mu byo ashinzwe muri minisiteri bityo ko agiye kubiganiraho n’inzego zo muri iyi minisiteri ngo gishakirwe umuti wo kuba aba barwayi bakurwa mu muhanda bakajyanwa kuvuzwa i Ndera.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka