Ngoma: Ari mu maboko ya polisi azira kwigira umuganga atarabyize

Umugabo witwa Barasikina Alphonse wo mu kagali ka Kibare, umurenge wa Mutenderimu karere ka Ngoma afungiye kuri station ya police ya Kibungo kuva tariki 05/07/2012 nyuma y’icyumeru yari amaze ashakishwa akurikiranweho kwigira umuganga kandi atarabyigiye.

Icyatumye uyu mugabo akurikiranwa nuko yatangaga imiti yo kwamuganga atarabyigiye ndetse ntazi gusoma no kwandika. Ikindi ngo nuko iyi miti yabaga yararengeje igihe ndetse n’iyakinyarwanda yatangaga yabaga irimo umwanda mwinshi cyane.

Barasikina yafatanwe amoko 30 y’imiti yarengeje igihe mu nzu ye yahaga abantu avuga ko avura indwara zose akoresheje imiti ya kinyarwanda n’iya kizungu. Abantu bari bamaze kujya bamugana ari benshi kuko hari n’abaturukaga mu tundi turere baza kumwivuzaho.

Uyu mugabo yafashwe nyuma yuko abantu bagera kuri batanu bari bamaze gupfa bikaba bikekwa ko bishwe n’imiti yatangaga; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akagari ka Kibare.

Urugo rwa Barasikina rwasatswe mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka maze basangamo amoko menshi y’imiti yo kwa muganga ndetse n’indi ya kinyarwanda yari yanduye cyane (isuku nke yabaga yarazanye urubobi kandi akayiha abantu).

Uretse imitiyo kwa muganga yarengeje igihe, Barasikina yanatangaga imiti ya gakondo.
Uretse imitiyo kwa muganga yarengeje igihe, Barasikina yanatangaga imiti ya gakondo.

Muri iri saka Barasikina ntago yabonetse kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturiye aha ntawamuciye iryera bituma inzego za polisi zitangira kumushakisha kubera ibyo byaha.

Aho afungiye, Barasikina atangaza ko imiti yarangije igihe yatangaga yayikuraga mu gihugu cy’u Bugande; akayicuruza mu Rwanda no mu igihugu cy’u Burundi.
Yagize ati: “Nakoze forode y’imiti nayicishaga mu mutara nkaza kuyicuruza inaha mu cyaro ndetse nkanavura abaturage mbahaye uduti twa nyirarureshwa. icyaha ndacyemera.”

Nzamwita Martin, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagali ka Kibare aho Barasikina yavuriraga, avuga ko bakeka ko abantu batanu bapfuye mu bihe byashize baba barahitanywe n’iyi miti yarangije igihe yatangwaga na Barasikina Alphonse.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yunzemo agira ati:" Uburyo imiti yari ibitswemo nabi ndetse yararangije n’igihe nta cyatuma itagira ingaruka mbi kubo yayihaga”.

Imiti ya gakondo yatangaga yabaga ifite umwanda ukabije. Aka ni akayunguruzo yakoreshaga mu gukora imiti ya gakondo.
Imiti ya gakondo yatangaga yabaga ifite umwanda ukabije. Aka ni akayunguruzo yakoreshaga mu gukora imiti ya gakondo.

Abatuye aka kagali ka Kibare bemeza ko Barasikina yaganwaga n’abantu byibuze nka 50 buri munsi ndetse ngo yatangaga n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA akayigurisha.

Abaturage bavuga ko yabavuraga kandi bagakira cyane cyane nk’indwara z’umutwe, Maraliya n’izindi ndwara zoroheje zikunze gufata abana ngo yabahaga imiti bagakira.

Umuntu wahamwe n’icyaha cyo kwiyitirira ubuganga ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’i 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 na miliyoni eshanu; nk’uko biri mu itegeko no 01/2012 rya tariki 02/05/2012.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ikibazo ni uko hari benshi bavura batyo kandi bakaba bahishirirwa nínzego zibanze, kuko utahamya ko batari babizi na mbere, agashya ni uko tTANZANIE hari ugiye kumara abanyarwanda ababeshya ko avura SIDA bavayo bareka imiti bagahita bitaba iyabahanze a suivre

kamali yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Iyi miti ni myiza ndayizi iravura. Cyane cyane uriya wo mu ndobo y’icyatsi.

Julien yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

abaganga gakondo (ba kinyarwanda) bakwiye amahugurwa ndetse bakaya bagenzurwa rwose!

migambi yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka