Musanze : Uwabyaye abana bane arasaba kubakirwa inzu yo kubarereramo

Abana bane babyawe na Nyirakanyana Francoise wo mu karere ka Musanze bujuje amezi atatu kuwa kabiri tariki 15/01/2013. Uyu mubyeyi avuga ko abo bana bameze neza gusa agasaba ko yakubakirwa inzu, kuko iyo abatujemo atari iye.

Kuri uwo munsi, uyu mubyeyi n’umugabo we bari ku biro by’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, kugirango bakangurirwe ibijyanye no kuboneza urubyaro, dore ko se w’abana afite imyaka irenga 70 kandi akaba amaze kuzuza abana 11.

Nyirakanyana, avuga ko aba bana nta mvune bigeze babatera, bitewe n’uko bakurikiranirwa hafi n’inzego z’ubuzima, ndetse bakanahabwa igikoma cy’umubye n’amata y’abana bigatuma bakura neza.

Ati: « Uretse ko ejo bundi bari barwaye ibicurane maze bakatwandikira imiti, naho ubundi aba bana bose ntabwo bajya bandushya. Ikibazo kidukomereye ubu ni ukutagira inzu yo kubarereramo. Ubu tuba mu nzu y’icyumba kimwe na salon, kandi nayo si iyacu, ni iyo abantu badutije».

Nsanzabandi Andres, umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Muhoza, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge butigeze buhwema kubakurikirana, ku buryo buri byumweru bibiri, abana bajya ku kigo nderabuzima kugirango barebe uko biyongera.

Ati : «batatu muri aba bana barengeje ibiro bitatu, undi umwe muto muri bose afite bibiri n’amagarama 500, ariko nawe ameze neza ». Aba bana bavutse bafite hagati y’amagaragama 1350 na 1660.

Bakivuka tariki 15/10/2012, aba bana babanje gushyirwa mu byuma kuko bavutse badakuze.
Bakivuka tariki 15/10/2012, aba bana babanje gushyirwa mu byuma kuko bavutse badakuze.

Ngo aba bana bakivuka hari amafaranga yoherejwe ku murenge n’akarere, kugirango ajye yunganira aba bana, ndetse ngo babanza gusura urugo rw’umubyeyi mbere y’uko asezererwa n’ibitaro.

Hanashyizweho umujyanama w’ubuzima ugomba kubitaho umunsi ku munsi, akabibutsa kujyana abana ku kigo nderabuzima akanatanga amakuru yose.

Nsanzabandi avuga kandi ko mu rwego rwo kwita kuri aba bana ngo bakomeze gukura neza, ikibazo cy’inzu kigiye kuganirwaho n’ubuyobozi bw’umurenge maze harebwe uburyo bakubakirwa, kimwe n’abandi bose batishoboye.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Muhoza agira inama uyu muryango kurangwa n’isuku, haba iy’abana ndetse n’iyabo hamwe n’iy’ibyo bakoresha babagaburira, gushyira mu bikorwa inama bagirwa n’abaganga n’abajyanama b’ubuzima, ndetse bakagaragaza ikibazo cyose bahura nacyo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yekwiheba koko Imana yacu ikora ibintu izi impamvu zabyo. Imana izaca inzira zo kubarera.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka