Musanze: Urubyiruko ruributswa gukoresha agakingirizo mu kwirinda Sida

Urubyiruko ruturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze, rwahuguriwe ko gukoresha agakingirizo atari uburyo bwitabazwa igihe kwifata byananiranye, ahubwo ko ubwo kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Byagiye bigaragara ko hari abavuga ko bifata cyangwa ko badaca inyuma abo bashakanye hari igihe bibabaho bagacikwa. Akaba ariyo mpamvu igihe bigenze gutyo bakwiye kwifashisha agakingirizo, nk’uko Celestin Gasana, usinzwe ubuzima mu karere ka Musanze.

Mu mahugurw yagenerwaga uru rubyiruko rugera kuri 20, yagaragaje ko agakingirizo ari uburyo bwakwiye kwifashishwa na buri wese. Ati: “Ntabwo umuntu akwiye gukoresha agakingirizo kuko ubundi buryo bwamunaniye, ahubwo akwiye kugakoresha kuko aribwo buryo yahisemo”.

Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha agakingirizo nk'uburyo bihitiyemo bwo kwirinda.
Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha agakingirizo nk’uburyo bihitiyemo bwo kwirinda.

Uru rubyiruko rwishimiye amasomo bahawe, ruvuga ko yabafashije haba mu kurushaho kugira ubumenyi mu kurwanya no kwirinda icyorezo cya Sida n’izindi ndwarano ku buzima bw’imyorokere, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Solange Muhawenimana.

Sylvain Ndaruhutse, uhagarariye umuryango SFH Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, yateguye inashyira mu bikorwa aya mahugurwa, yavuze ko biteze kuri uru rubyiruko kuzabafasha gushyira mu gahunda yo kurwanya Sida no kuboneza urubyaro.

Umushinga SFH Rwanda (Society for Family Health), ni umuryango Nyarwanda mushya, ufite inshingano zo gukomeza ibikorwa byakorwaga n’umuryango mpuzamahanga PSI Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ICYO GITEKEREZOCYOGUKORESH’AGAKINGIRIZO NIKIGISHWEMURUBYIRUKORWURWANDA.

NDAHIRIWE JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 13-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka