Musanze: Igikoni cya hotel Home Inn cyafunguwe nyuma y’icyumweru kidakora
Nyuma y’uko igikoni cya hotel Home Inn ibarizwa mu karere ka Musanze gifunzwe biturutse ku isuku nke, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 08/01/2013 cyongeye gufungurwa, nyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo basabwe gukosora.
Amakosa yabonetse mu gikoni cya Home Inn yatewe ahanini no kuba bari bagize abaguzi benshi, ndetse amasaha akuze y’ijoro, gusa ngo ubusanzwe iyi hotel irangwa n’isuku isesuye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi hotel Niyonzima Raymond.
Avuga ko ubu ibyo basabwe byose babishyize ku murongo, haba mu bijyanye n’imikorere ya za robine mu gikoni, ndetse no kuvangura ibiribwa mu byuma bikonjesha, ndetse n’isuku y’aho amazi yakoreshejwe yoherezwa.
Kuri ubu robine yajojobaga amazi afunze yarakozwe, ku buryo robine z’amazi ashyushye n’akonje mu bikoni bya Home Inn zikora neza, ndetse bakaba barongereye ibyuma bikonjesha biva kuri bibiri biba bitatu, kugirango buri kiribwa gikonjeshwe kitavanzwe n’ikindi.
Iyi hotel kandi yakosoye ibijyanye n’ibyobo by’amazi, byatumaga hazamuka umwuka utari mwiza, ndetse n’isuku rusange mu gikoni.
Mugwizambaraga Desire, ushinzwe igihoni cya Home Inn, avuga ko ubusanzwe igikoni cyabo ari intangarugero, gusa ngo udukosa duke twatumye bamara icyumweru kidakora ubu twarakosowe, bakaba biyemeje ko bitazasubira.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko Home Inn ari hotel nshyashya kuko imaze imyaka ibiri gusa, bityo ikaba izwiho kugira ibikoresho bizima, bityo rero n’isuku yabyo ngo igomba guhora ari nta makemwa.
Tariki 28/12/2012, nibwo itsinda rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi mu biro bya minisitiri y’intebe ryatunguye Home Inn, mu ma saha ya nijoro, maze risanga hari amakosa mu bijyanye n’isuku y’igikoni cy’iyi hoteli, maze bucya gifungwa, babwirwa ko bahawe iminsi 14 ngo babe bikosoye.
Ku cyumweru tariki 06/01/2013, itsinda rishinzwe kugenzura isuku mu karere ka Musanze ryasuye iki gikoni ngo ryirebere niba ibyanenzwe bitakiriho, maze ritanga raporo ku itsinda ryo mu biro bya minisitiri y’intebe bishinzwe imitangire ya serivisi, ari naryo ryafunze iki gikoni, maze ryemeza ko gifungurwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Isuku ikwiye kuba indanga gaciro yaburi wese aho ari hose