Muhanga: Boulangerie yafunzwe kubera umwanda ukabije ifite
Mu gikorwa cyo kugenzura isuku n’imikorere y’ibikorwa biri mu karere ka Muhanga, abagize itsinda rikora igenzura bafunze buranjeri ikora imigati yitwa “Boulangerie Welcome” kubera umwanda mwinshi.
Nyiri iyi buranjeri witwa Nsabimana yabanje kwerekwa umwanda wose uri muri iyi buranjeri ye kugirango atagirango bamurenganije.
Bimwe mu byagaragaye ni ibikoresho bakoresha mu gukora imigati, amakeke n’amandazi batajya boza bigatuma bihindura isura kubera umwanda.
Ikindi cyagaragaye ni aho bakorera batajya basukura kuko ahanini basanze nta kuhakubura cyangwa ngo bahakorope.
Bimwe mu bijyaho ibyo bamaze gukora, aba bagenzuraga isuku basanze birambitse hasi kandi biriho imigati, aha hasi byari biri bikaba byari kumwe n’ibindi bitari bikwiye kuba hamwe nk’inkweto.
Iyi buranjeri yasabwe gushyira amakaro aho bakorera mu rwego rw’isuku ndetse bagashakira imyambaro yabugenewe abakozi babo kuko biyambariye iyo babonye yose.
Uwari uyuboye itsinda ryakoraga igenzura, Gatali Eugene akaba avuga ko iyi buranjeri izongera gufungura ari uko yujuje ibyo yasebwe byose.
Iyi buranjeri yafunzwe kuva ku mugoroba wo kuya 04/01/2013, kugeza ubu ntirongera gufungurwa kuko nyirayo atarabasha kuzuza ibikwiye.
Si ubwa mbere iyi buranjeri yihanangirijwe kuko n’umwaka ushize yari yihanangirijwe kubera isuku na none nke ndetse no kutuzuza byinshi bya ngombwa.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|