Mu myaka itatu kuboneza urubyaro byazamutseho 19%

Muri uyu mwaka wa 2013 Abanyarwanda bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bageze ku kigero cya 64% mu gihe mu mwaka wa 2010 cyari kuri 45%.

Ibi byatangarijwe mu karere ka Musanze, ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi itanu wahuje abaganga, ndetse n’abandi bose bafite mu nshingano guteza imbere no gushyira mu bikorwa uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.

Nsengiyumva Thomas, ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima, yavuze ko n’ubwo aho Abanyarwanda bari mu bijyanye no kuboneza urubyaro hashimishije, ngo imibare ikwiye gukomeza kuzamuka.

Ati: “iyo ukoze ikinyuranyo ubona ko twiyongereyeho nka 19% mu myaka itatu ishize. Ariko rero turamutse twiraye ngo turi kuzamuka neza, dushobora kugenda twiyongeraho nka kabiri, gatatu gutyo, ku buryo mu myaka twihaye yo kugera ku mihigo bitazatugendekera neza tudafashe ingamba hakiri kare”.

Aba bari mu mwiherero, bafashe umwanzuro wo gukangurira Abanyarwanda gutinyuka uburyo bumara igihe kirekire, kuko bufasha mu kwirinda kubyara abo umuntu adashoboye kurera.

Aba baganga kandi basanze iyi gahunda yagera ku ntego ari uko buri wese abigizemo uruhare, ntibiharirwe gusa abakozi bo kwa muganga, abajyanama b’ubuzima abagore cyangwa se ikindi gice kimwe gusa.

Aba baganga kandi biyemeje kurushaho kunoza serivisi baha ababagana kuko ngo iyo bakiriwe neza bagenda bavuga neza ibikubiye muri serivisi bahawe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka