Minisitiri Nsengimana arasaba ibyamamare kwirinda SIDA kuko yo itazi ubuhange bwabo
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana, arasaba abahanzi b’ibyamamare kwirinda icyorezo cya SIDA kuko ngo cyo kitazi ubuhangange bwabo.
Ibi minisitiri yabitangaje ku wa 31/07/2013 mu biganiro byateguwe n’itorero Inyamibwa ryo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda byaberaga mu mujyi wa Kigali aho bagarukaga ku buryo abahanzi bashobora gushishikariza urubyiruko ku kwirinda iki cyorezo.
Minisitiri avuga ko mbere yo kugirango bigishe abandi kuri iki cyorezo ko bagakwiye kubanza bakireba kuko ngo nabo kibareba kuko ngo nubwo ari ibyamamare ngo ntibivuze ko SIDA yayinya ubudahangarwa bwabo.
Yabasabye kubanza kureba ku myitwarire n’uburere byabo ndetse bajya no kwigisha urubyiruko bagenzi babo bakaba aribyo babashishikariza mbere ya byose aho kwihutira kuvuga agakingirizo nubwo nako ari ingenzi nyuma yo kwifata.
Umuyobozi w’itorero Inyamibwa, Jean Paul Uwayo, avuga ko iri torero rifite gahunda yo kwigisha abaturage by’umwihariko urubyiruko kuko basanze bagenzi babo bishora mu bibazo bashobora gusanga batakwikuramo ku buryo bworoshye nko mu gihe baba banduye icyorezo cya SIDA cyangwa izindi ndwara.
Alphonse Nkuranga; umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko avuga ko abahanzi ari bamwe mu bantu bumvwa cyane n’urubyiruko by’umwiharuko, bikaba byakoroha rero ko baba umuyoboro w’ubutumwa baha urubyiruko. Akomeza avuga ko bafasha urubyiruko mu kurinda ubuzima bwabo.
Akomeza avuga ko kuba abahanzi ari abantu bafite abafana benshi kuburyo bashobora kuyobora urubyiruko aho bashatse, ngo byagakwiye ko bajya bifashishwa mu gutanga ubutumwa nk’ubwo kwirinda icyorezo cya SIDA cyugarije abajene.
Dr Aimable Mbituyumuremyi usinzwe agashami karwanya indwara zandurira mu maraso avuga ko abahanzi ari bamwe mu bantu bafite ubushobozi bwo guca ubujiji mu baturage kuko mu bihangano byabo bashobora kunyuzamo ubutumwa bukenewe ndetse bakaba banifshishwa mu bukangurambaga bukorwa.
Mbituyumuremyi avuga ko ababyeyi bagorwa cyane no kubwira abana babo ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere kuburyo hari n’ababwira amakuru atariyo kubera isoni zo kuvuga ibijyanye by’umwihariko n’ibitsina.
Avuga ko amatorero nk’inyamibwa ndetse n’abandi bahanzi bumva baba bamwe mu batanga ubwo butumwa kuko bafatwa nk’abavuga rikijyana.
Ku bufatanye na PSI Rwanda, itorero Inyamibwa rigiye gukora ubukangurambaga ku kurwanya iki cyorezo mu mujyi wa Kigali.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|