Miliyoni zirenga 300Frw ni zo zimaze gukoreshwa mu bikorwa byo gukumira Ebola

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko Miliyoni zigera kuri 300 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zimaze gukoreshwa mu bikorwa byo gukumira Ebola, birimo gutoza abantu, kugura imiti n’ibikoresha byakenerwa mu gihe Ebola yagera mu Rwanda.

Aha hari mu myitozo yo guhangana na Ebola yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Aha hari mu myitozo yo guhangana na Ebola yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, abakuriye ubuzima mu turere n’inzego z’umutekano muri iyi ntara.

Yagize ati "Twagira ngo turebere hamwe aho igihugu kigeze gikumira icyorezo cya Ebola kiri mu gihugu cy’abaturanyi, n’ikindi cyorezo cy’ubushita kiri ku mupaka wa Uganda na Congo, kugira ngo twongere dushishikarize abayobozi b’amavuriro n’ab’inzego z’ibanze twongere tuganire ku buryo dukwiye guhora twiteguye ntitwirare"

Dr Diane Gashumba avuga ko u Rwanda rumaze gukoresha miliyoni nyinshi zisaga 300 mu kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda, aho ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo hari abakozi bahoraho bapima buri muntu winjiye mu Rwanda umuriro afite kugira ngo harebwe niba atinjiranye Ebola mu Rwanda.

Ati "Nguhaye nk’urugero, guhugura abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugura ibikoresho, guhugura abajyanama b’ubuzima, guhugura abakozi ba croix rouge no kugura ibikoresho ntabwo bijya munsi ya miliyoni 200/300Frw"

U Rwanda rwamaze gutegura ahavurirwa uwafatwa n’icyo cyorezo ndetse hakorwa imyitozo mu butabazi mu gihe cyakwinjira mu Rwanda, hakaba harakozwe urutonde rw’abakwitabazwa babihugukiwe, hamwe no kwigisha abajyanama b’ubuzima kwita ku baturage bashinzwe kugira ngo hagize ubonekaho ibimenyetso bihutire kumugeza kwa muganga.

Mu mezi umunani ashize mu gihugu cya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri abantu 879 bagaragayeho ibimenyetso bya Ebola, naho 553 bamaze guhitanwa na yo, uduce ivugwamo ni Butembo na Katwa, Kayna na Lubéru.

Minisitiri Gashumba yasabye kwigisha abantu kutararana n’amatungo

Minisitiri Gashumba yanasabye abayobozi kwereka abaturage ububi bwo kurarana n’amatungo kuko ari bumwe mu buryo bworoshye umuturage ashobora guhura n’udusimba twitwa imbaragasa dukunze kuba ku matungo tugira uruhare mu gutera ubushita, iki kikaba ari icyorezo kirimo kwiyongera mu bihugu bya Uganda na Congo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko abaturage baramutse bongereye isuku, bakirinda kurarana n’amatungo iki cyorezo kitagera mu Rwanda.

Yagize ati “Ubushita kimwe n’izindi ndwara nka Macinya ziterwa n’isuku nke, abaturage bagize isuku ntibashobora kuzirwara, ariko ubushita bwo ni byiza kwirinda kurarana n’amatungo mu nzu kuko buterwa n’udukoko twitwa imbaragasa dukunze kuboneka ahari amatungo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega abayobozi bibisambo we milioni 300 se ntana ebola yageze murwanda iyo ihagera mwarigukoresha nka miliyali akantu nukuba muka gaprofitiramo

mimi yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka