Kutamenya amakuru byatumye bamutera inda ku myaka 15

Muhawenimana Jeanne (izina yahawe) yabyaye afite imyaka 15 bituma ata n’ishuri. Avuga ko kugira ngo aterwe inda byavuye ku kutamenya amakuru ngo bimufashe kwirinda icyo kibazo.

Muhawenimana ngo yatewe inda kubera kutamenya amakuru
Muhawenimana ngo yatewe inda kubera kutamenya amakuru

Muhawenimana wo mu Karere ka Nyarugenge yatewe inda yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Avuga ko inda yayitewe n’umunyeshuri biganaga amuhawe na mugenzi we w’umukobwa ariko uwo mukobwa we akaba yakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro, mu gihe Muhawenimana we nta makuru kuri byo yari afite.

Muhawenimana ubu ufite imyaka 17, asobanura uko byamugendekeye kugira ngo bamutere inda ndetse akanagaruka ku ngaruka byamugizeho.

Agira ati “Nigaga mu wa kabiri, bigeze mu gihembwe cya kabiri haza umuhungu mushya turigana, akajya aganira n’umukobwa w’inshuti yanjye, nyuma aza ‘kumumpasa’ (aza kumumpa ngo tube inshuti). Uwo mukobwa yaryamanaga n’abahungu ariko ntibamutere inda kuko yabonezaga urubyaro naho jye nta makuru mfite”.

Ati “Uwo muhungu yakomeje kunyereka ko ankunda, akajya anzanira chocolat ku ishuri nkishima hanyuma tuza kuryamana aribwo yanteye inda. Nyuma y’igihe nibwo namenye ko nasamye ndabimubwira ahita abura. Wa mukobwa w’ishuti yanjye yanjyanye ahantu ngo bankuriremo iyo nda ariko ndabitinya, nyuma nza kubyara”.

Uwo mukobwa avuga ko ibyo byatumye ava mu ishuri, cyane ko ngo n’ubundi yigaga bimugoye kuko iwabo batari bifashije, babagaho mu buzima bugoye.

Muhawenimana avuga kandi ko kuva icyo gihe yahuye n’ibibazo bikomeye, kuko iwabo batangiye kumutoteza, bakavuga ko abasebeje ndetse ko ntacyo akibamariye nk’umwana.

Ati “Ntibanyirukanye ariko jyewe na mama, papa yaradukubitaga buri munsi, mbese mu rugo hahoraga induru, akambwira ngo azajya kunjugunya aho kera bajugunyaga abakobwa babyariraga iwabo. Akambwira ngo ubu maze iki? Ngo abana twiganaga ubu bagiye kuyarangiza nanjye nicaye”.

“Hari ubwo papa yaturazaga hanze nyuma yo kudukubita, ariko ubuyobozi bwaje kubimenya bumubwira ko niyongera azafatwa agafungwa. Byatumye agabanya kuntoteza, agenda abireka ariko n’ubu ntikabura kuko namusabye ngo nibura anyishyurire aho nakwiga imyuga akanyihorera”.

Yazize kutamenya amakuru

Muhawenimana avuga ko nyina atigeze amuganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ko no ku ishuri batabyigaga neza.

Ati “Kugira ngo ntware inda byatewe no kutamenya amakuru kuko mama atampaga umwanya ngo tuganire ngire byinshi menya. Umwalimu watwigishaga iby’ubuzima bw’imyororokere na we ntiyabiduhaga neza, yari umugore akagira isoni umuntu ntagire icyo akuramo”.

“Yafataga nk’umwe mu banyeshuri agashushanya igitsina cy’umugabo cyangwa cy’umugore ku kibaho, akandikaho n’amazina y’ibice bigaragara. Twabwira mwarimu ngo adusobanurire agahita yisohokera ngo nimwisobanurire ni Ikinyarwanda, umuntu akaguma mu bujiji atyo ari ko guterwa inda”.

Akomeza asaba abarimu muri rusange baba abagabo cyangwa abagore, kutagira isoni, bakigisha abana uko bagomba kwifata kuko akenshi ngo ababyeyi hari ubwo baba badasobanukiwe bihagije.

Yumva ko kwemerera abana kuboneza urubyaro ari ngombwa

Kuri Muhawenimana, ngo we yumva mu gihe umwana w’umukobwa apfunduye amabere yakwemerwa kwirinda gusama.

Ati “Ku bwanjye umwana w’umukobwa upfunduye amabere, iyo akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye yasama, ni yo mpamvu numva yakwemererwa kugera ku buryo bwo kwirinda atabanje kubisaba ababyeyi. Nanjye iyo mbimenya hakiri kare sinari kuba narabyaye ndi umwana”.

“Muri icyo gihe nibwo utambuka abahungu bagatangira kukwitegereza ari ko bapanga uko bazagushuka. Bagira batya bakakumenyereza ibisuguti, chocolat cyangwa supadipu, cyane ko uba utabasha kubyigurira, bikarangira uguye mu mutego”.

Muhawenimana ubu buhamya bwe yabutangiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku wa 30 Ukwakira 2019. Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, akaba yarateguwe muri gahunda yo kurwanya inda zitateganyijwe, cyane cyane mu bangavu.

Umuyobozi wa HDI Dr Aflodis Kagaba, avuga ko inzego zitandukanye zirimo kuganira ku buryo itegeko ryahinduka ku bijyanye n’imyaka abana bahererwaho serivisi zo kuboneza urubyaro badaherekejwe.

Ati “Haracyari imbogamizi ku itegeko kuko umwangavu atemerewe gusaba serivisi kwa muganga atari kumwe n’umubyeyi. Ingimbi n’abangavu akenshi ntibashobora kubwira ababyeyi ko bakora imibonano mpuzabitsina, ni yo mpamvu dusaba ngo itegeko rihinduke niba umwana w’imyaka 15 abikora ahabwe uburyo bwo kwirinda inda atabajijwe umubyeyi”.

Akomeza avuga ko iyo mbogamizi nivanwaho, abana bagahabwa amakuru, imibare y’abangavu baterwa inda nta kabuza izagabanuka ku buryo bugaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko jye sinumva ukuntu mukomeza gukoresha imvugo ngo kuboneza urubyaro ku bana b’abakobwa! Niba arukutamenya ikinyarwanda, none se araboneza uruhe rubyaro? Abyaye kangahe? Ikibi mukite kibi,ikiza mukite cyiza. Haboneza urubyaro abashakanye bemerewe kubyara n’ubwo nabyo Imana itabibemerera, ibindi mubyite kwica urubyaro. Gusa byose ababikora bazabona ingaruka zabyo.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Mu rwego rwo kubarinda gutwara inda,Leta igiye kwemerera abakobwa bafite imyaka guhera kuli 15,kuzajya bafata Imiti ibabuza kubyara.Nubwo bimeze gutyo,bizatuma ubusambanyi bwiyongera.UMUTI waba uwuhe?Nuko abantu batawitayeho,Umuti nyawo nta handi tuwusanga uretse muli Bible.Imana yaturemye itubuza gusambana.Umubwiriza 12:1,hasaba Abasore n’Inkumi "gushaka Imana".Aho kubikora,abajene (youth) bashaka kwishimisha mu busambanyi,binyuze kuli Boyfriend/Girlfriend.Noneho bakaryamana,babyita ngo "bari mu rukundo".Ingaruka ziba Kubyara,Kwiyahura,Kwicana,Gukuramo inda,etc...
Ariko abahungu n’abakobwa bumvira Imana,ababyeyi babo babigisha Bible bakiri bato,bigatuma badasa n’abandi bakobwa.Bene abo bajene,uzababona bali mu mihanda,babwiriza abantu Ijambo ry’Imana,kubera ko Ababyeyi babo babatoje kwirinda icyaha bakiri bato.Nguwo UMUTI nyakuri.

munyemana yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka