Kutaganirizwa ku buzima bw’imyororokere ni imwe mu mbogamizi zo kuboneza urubyaro

Nubwo ubuyobozi buhora bukangurira ababyeyi gusobanurira abana ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere, bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko iyi gahunda itari yabacengeramo neza.

Ibi ngo ahanini biterwa n’uko izi nyigisho zije mu bihe bya vuba ndetse n’umuco wo kudatinyuka kugira icyo ababyeyi baganiriza abana babo kirebana n’imikorere y’imyanya ndangagitsina.

Ababyeyi benshi ngo bibwira ko kutaganira ku mikorere y’imyanya ndangagitsina ari uburyo bwo kurinda abana babo kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Madamu Nyirabavugamenshi Marie Noela utuye mu murenge wa Nkombo,nk’umwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi igaragaramo ubucucike bw’abaturage n’abana benshi, avuga ko abatinyuka kubiganiriza abana babo bakiri bake biganjemo abajijutse bagamije.

Ababyeyi barashinjwa kutagira uruhare mu kwigisha abana ubuzima bw'imyororokere.
Ababyeyi barashinjwa kutagira uruhare mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere.

Urubyiruko ruvuga ko ababona ibisobanuro ku buzima bw’imyororokere ari ababa babashishe kugera mu ishuli, imbogamizi ikomeye ngo ni ababyeyi bagifite imyumvire yo gutsimbarara ku kubyara abana benshi, bakiyumvisha ko ukugira abana benshi ari ubukungungu.

Uwamahoro Godance wo mu murenge wa Gihundwe we avuga ko bagerageza kubiganiraho n’ababyeyi bunganirana mu bitekerezo, aho batebwe ababyeyi bakabunganira na bo aho batebwe bakabunganira muri uko gusangizanya ibitekerezo bose bagamije guharanira ubuzima bwiza.

Ku kibazo cy’abaterwa inda batateguye na bo ngo bababa hafi, babagira inama yo kwakira ubuzima babayemo. Mu masomo batanga hanazamo isuku bahereye ku y’imyanya y’imyororokere; nk’uko Emmanuel Nteziryayo wo mu kagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe abivuga.

Urubyiruko rufite imbogamizi zo kutigishwa n'ababyeyi ku mihindagurikire y'imibiri yabo.
Urubyiruko rufite imbogamizi zo kutigishwa n’ababyeyi ku mihindagurikire y’imibiri yabo.

Urubyiruko kandi rutunga agatoki bamwe mu barezi bashukisha ibintu abo barera, bakabashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi aho aba na bo bibaviramo gutwara inda ziba zitunguranye bikabagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo harimo nko kutabasha gukomeza amashuli yabo.

Kuri ibi hiyongeraho ikibazo cy’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, zirimo n’icyorezo cya SIDA, aho bamwe batari basobanukirwa neza uburyo zanduramo cyane cyane ku batuye mu byaro.

Aha hakaba hakinagaragara ababa bafite isoni zo gukoresha udukingirizo. Mu miryango aha ariko kandi haracyatungwa agatoki uruhare rw’abagabo rudahagije ku birebana n’uburere mu by’ubuzima bw’imyororokere, babiharira abagore gusa.

Magasa Bernard atuye mu murenge wa Kamembe yemeza ko ubukangurambaga bugikenewe cyane cyane ku baturage batuye mu byaro.

Urubyiruko rurasaba imiryango ko yajya iganira ku myororokere y'umuryango.
Urubyiruko rurasaba imiryango ko yajya iganira ku myororokere y’umuryango.

Ndamuzeye Emmanuel, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi atangaza ko nubwo hakiri imbogamizi ku birebana n’iki kibazo cy’imyororokere mu muryango, bakomeza kubibakangurira ariko abaturage bavuga ko iyo myumvire mu baturage ikiri hasi cyene kubera umuco nyarwanda wo hambere abenshi bagitsimbarayeho.

Gusa ibyo ngo bizakomeza guteza ingaruka nyinshi zitandukanye kuko abana bakura batazi imihindagurikire y’imibiri yabo kubera ko ababyeyi babo batabibakangurira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka