Kunywa Divayi ku rugero rudasindisha ngo byongera imbaraga mu mubiri

Mu gihe abantu benshi bafata divayi nk’ibindi bisindisha ndeste bakanayirinda, ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cya Espagne bagaragaje ko kunywa divayi ku rugero bifasha uyinyweye kudacika intege mu mubiri no gutekereza neza.

Nyuma y’uko ubundi bushakashatsi bwari bwaragaragaje ko divayi ifite uruhare mu kurwanya indwara z’umutima, Abasipanyoro bongeye ho ko kuyifata cyane cyane nyuma y’amafunguro ari byiza cyane ariko uyinyweye akirinda gusinda.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka 5 ku bagabo n’abagore 5500personnes bari hagati y’imyaka 55 na 80, nyuma yo gufungura bagafata ikirahuri cya divayi, ngo nta numwe wagaragaje ingaruka ziterwa na arukoro (alcool) ndetse n’iz’umunaniro wo mu mutwe.

Uko abo bantu banywaga kuri divayi ngo barapimwaga maze bagasanga bameze neza mu bwenge no mu mubiri kandi nta ngaruka za arukoro zigaragara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibibazo by’umunaniro abo bantu bagiraga byagabanutse kugera ku kigero cya 32% ku bantu bafata hagati y’ibirahure 2 na 7 mu cyumweru, ariko cyane kubafata ikirahure 1 ku munsi.

Professeur Miguel Martinez-Gonzalez, wayoboye ubwo bushakashatsi avuga ko divayi yagirira akamaro abarwayi ba diyabete hamwe n’abandi bagira indwara zituma bata ubwenge.

Ku bagira ibibazo by’umunaniro mu mutwe, kuvanga divayi no gufata amafunguro arimo imbuto n’imboga byihutisha ukwisubira k’ubwonko bwabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBWO SE NAKORA IKI KO NJYEWE MFATA AKARAHURI KAMWE KA DIVAYI KAVANZE NA FANTA ORANGE NKUMVA NTANGIYE GUSINDA,NKAGIRA UMUSHUKWE MWINSHI.IBYOSE NIBIKI?

VELLA yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka