Kavumu: Igikoni cy’umudugudu cyagabanyije umubare w’abafatwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi

Umurenge wa Kavumu uherereye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba. Ni umwe mu mirenge y’icyaro yitaruye cyane icyicaro cy’akarere ka Ngororero. Ubarirwa kandi mu mirenge igaragara ko ikennye ndetse ukaba n’umwe muyagaragaye mo indwara nyinshi ziterwa n’imirire mibi mu myaka yashize.

Nyuma y’uko muri uyu murenge abaturage hamwe n’abajyanama b’ubuzima batangiriye kwitabira kubwinshi gahunda y’igikoni cy’umudugudu, ubu ngo ibibazo by’imirire mibi byaragabanutse cyane ndetse bigenda bicika burundu.

Abajyanama b'ubuzima bahawe ibikoresho bifashisha mu gutekera ku mudugudu.
Abajyanama b’ubuzima bahawe ibikoresho bifashisha mu gutekera ku mudugudu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kavumu Mutwarangabo Innocent avuga ko nyuma y’icyo gikorwa, indwara z’imirire mibi zagabanutse ziva kuri 12% zigera kuri 3%, kugera mu mwaka wa 2013.

Mubagaragazaga izo ndwara ngo harimo n’abantu bakuru, akaba ariyo mpamvu abaturage bashishikarijwe kwitabira kwiga gutegura indyo yuzuye ndetse no kugaburira abana bakiri bato muri rusange.

Abajyanama b'ubuzima bahawe ibikoresho bifashisha mu gutekera ku mudugudu.
Abajyanama b’ubuzima bahawe ibikoresho bifashisha mu gutekera ku mudugudu.

Nyuma y’icyo gikorwa abajyanama b’ubuzima ngo bakomeza gukurikirana abafite izo ndwara mungo kugeza bakize. Intego bafite ni uko nta muturage wo muri uyu murenge uzongera kujya kwivuza bene izi ndwara zishobora kwirndwa kuburyo bworoshye mu miryango.

Igikorwa cy’igikoni cy’umudugudu mu murenge wa Kavumu kiri mubyashimwe byakozwe neza mu karere ka Ngororero mu mihigo y’umwaka ushize wa 2013-2014.

Umukozi ushinzwe imirire mu bitaro bya muhoror nawe yemeza ko abagana ibi bitaro bafite izo ndwara bagabanutse hafi yo gucika burundu, akaba asaba n’indi mirenge gutera ikirenge mucy’abatuye umurenge wa Kavumu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ku bufatanye n’ababyeyi nta kiibazo cy’imirire dushaka mu bana b’abanyarwanda maze bazire kugwingira bakure neza

kasusura yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka