Karongi: Hari ikibazo cy’udukingirizo mu tubari n’amahoteli

Biramenyerewe ko ahantu hahurira abantu benshi urugero nko mu tubari, mu mahoteli no mu misarane rusange hashyirwa udukingirizo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwirinda SIDA, ariko mu mujyi wa Kibuye usanga ibyagenewe gushyirwamo udukingirizo duherukamo muri rimwe.

Iyo ugiye mu kabari cyangwa ihoteli runaka mu mujyi wa Karongi, henshi uhasanga udusanduku twagenewe gushyirwamo udukingirizo, ariko warebamo ugasanga ntaturimo.

Hari aho bagiye bashyira ibyuma byabugenewe umuntu ashyiramo ibiceri (100FRW na 50FRW) akihereza udukingirizo yifuza bitewe n’igiciro cyatwo, ariko ahari ibyo byuma hose, aho bitapfuye usanga nta dukingirizo duherukamo.

Aha umuntu akaba yakwibaza ati ese baba barasanze bitakiri ngombwa, cyangwa ba nyiri utubari basanze guhora batugura batabyiviramo?

Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye kuri iki kibazo, bamwe bakavuga ko bahitamo kudushyira kuri comptoire tukagurishwa, kubera ko utwa rusange tw’ubuntu ngo hari n’abadutwara ari cyo kibazanye gusa atari n’abakiriya b’akabari.

Ibyo ari byo byose, iyo ikintu gitekerejwe kikanashyirwa mu bikorwa kandi ukabona ko kitabirwa uko byitezwe, kiba kigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga naho ubundi bya ari ugutesha agaciro imbaraga biba byarashyizwemo kandi bigamije kurengera ubuzima bw’abatazi kwifata.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka