Kabarondo: Abakorerabushake ba JICA bigishije abanyeshuri gukaraba intoki

Abanyeshuri bo mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, Kabarondo B, bigishijwe uburyo bwiza bwo gukaraba intoki n’abakorerabushake b’ikigo cy’Abayapani gishinzwe umubano mpuzamahanga cya JICA.

Abo bakorerabushake bigishije abo banyeshuri gukaraba intoki tariki 15/10/2012, umunsi isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gukaraba intoki.

Ubusanzwe abo banyeshuri bari basanzwe bakaraba intoki kuko bari banafite za kandagira ukarabe ku ishuri rya bo. Gusa ngo uburyo bari basanzwe bakaraba byasaga nk’umuhango kuko bitakuragaho umwanda baba basanzwe bafite ku ntoki, dore ko ahanini banakarabaga nta sabune bakoresheje.

Gahunda yo kwigisha bo banyeshuri uburyo bwiza bwo gukaraba intoki yatekerejwe n’umukorerabushake w’ikigo cya JICA witwa Shiya Sakurai ukorera mu murenge wa Kabarondo. Avuga ko yasuye iryo shuri agasanga nta bikoresho bihagije ishuri rifite byatuma abanyeshuri bakaraba intoki, ndetse n’uburyo bakarabaga bukaba butari bunoze.

Umukorerabushake wa JICA yigishije abanyeshuri gukaraba intoki yifashishije imvugo ishushanyije.
Umukorerabushake wa JICA yigishije abanyeshuri gukaraba intoki yifashishije imvugo ishushanyije.

Yagejeje igitekerezo cye kuri bagenzi be b’abakorerabushake bashakira iryo shuri ibidomoro bibiri binini byakwifashishwa n’abanyeshuri muri gahunda yo gukaraba intoki, ndetse banategurira abo banyeshuri isomo ku buryo bwiza bwo gukaraba intoki.

Abanyeshuri bo muri iryo shuri bavuga ko bungutse ubumenyi bushya ku buryo bwo gukaraba intoki, kuko n’ubwo bari basanzwe bakaraba batabikoraga uko bikwiye nk’uko Niyigena Shafi yabidutangarije.

Akomeza avuga ko uburyo bwo gukaraba bigishijwe buzatuma birinda indwara ziterwa n’isuku nke, kandi bakazanigisha ababyeyi ba bo ndetse n’abana bagenzi ba bo ubwo buryo bwiza bwo gukaraba intoki.

Abanyeshuri bemeza ko babonye uburyo bwiza bwo gukaraba intoki.
Abanyeshuri bemeza ko babonye uburyo bwiza bwo gukaraba intoki.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ugaragaza ko indwara yo guhitwa, ubusanzwe iterwa n’isuku nke ihitana abana bagera kuri miriyoni imwe n’igice buri mwaka. Iyo ndwara iterwa no kunywa cyangwa gukoresha amazi adasukuye, ndetse no kutita ku isuku uko bikwiye.

Umuyobozi w’ishuri rya Kabarondo B, Senzige Bidebura Karoli, avuga ko ashimira abakorerabushake ba JICA kuko uretse kuba bigishije abanyeshuri uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, ikigo cya JICA cyanemereye iryo shuri kuzariha umukorerabushake w’umwarimu uzajya yigisha abanyeshuri amasomo ya siyansi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka