Itegeko ntiryemerera buri wese gukuramo inda

Itegeko riherutse gutorwa rifata gukuramo inda nk’icyaha cyeretse iyo inda ikuwemo kubera impamvu zikurikira: igihe utwite inda yayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi, igihe inda ishobora guteza ikibazo ku buzima bw’uyitwite, igihe bigaragara ko umwana uri munda afite ikibazo atazabaho ndetse n’igihe iperereza rya polisi n’abaganga ryemeje ko inda igomba gukurwamo.

Iri tegeko rimaze ibyumweru bibiri risohotse ndetse rinatangiye gushyirwa mu bikorwa, ryaje rikurikira impaka ndende zari zihanganishije abantu benshi batavuga rumwe kuri iki kibazo.

Umuntu wasamye inda ku bushake kandi bikagaragara ko nta kibazo yateza mu byavuzwe haruguru nta burenganzira afite bwo gukuramo inda.

Hari uburyo bwinshi bwo kwirinda gutwara inda burimo gukoresha agakingirizo ndetse no kwifata akaba ari yo mpamvu Leta itakwemerera abantu bose gukuramo inda uko bishakiye kuko byagaragaye ko umubare w’abakuramo inda ugenda wiyongera; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ubuzima, Arthur Asiimwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 22/03/2012, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ubuzima, yavuze ko umuntu wasamye inda afashwe ku ngufu bitandukanye n’uwabikoranye n’umuntu babyumvikanyeho. Uwafashwe ku ngufu ashobora guhabwa uburenganzira bwo gukuramo inda.

Asiimwe yongeyeho ko iyo umuntu yatewe inda n’uwo bafitanye isano bakabyumvikanaho ntihagire urega ntacyo babikoraho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo biragacirwa peeeeeeeeeeeee gusa ntidufashe ibyo mubiganishe iyo byavuye.kuko Imana yacu ntabwo ibyemera peeeeeeeeeee.ntidukica itegeko ry’Imana.

kkkkkkkkkkk yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka