Inyama z’imbeba zatumye anoza imirire mu rugo rwe

Mu rugo rwa Ntaganzwa Vincent utuye mu murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi hacitse indwara zituruka ku mirire mibi abikesha inyama z’imbeba za kizungu.

Uyu mugabo avuga ko yoroye izi mbeba maze zimaze kororoka akajya ajyenda azibagira abana be bari bafite ikibazo cy’imirire mibi barakira burundu.

Ubu ngo nta kibazo afite ku mikurire y’abana kuko ku igaburo ry’abana be agerageza kubaha akaboga k’iyo mbeba rimwe mu cyumweru.

Ntaganzwa avuga ko hari igihe zibyarira rimwe maze ugasanga abana bazo bakuriye rimwe nawe ubwo imirire y’urugo rwe ikaba itangiye kugenda imera neza dore ko iyo yabyaje imbeba abana be nabo baba bafite ibyishimo.

Yemeza ko n’ubwo ari umwihariko w’abana be kugirango bakure neza nawe iyo akanyama kazo katubutse ashobora gufataho intongo akayirya. Izi nyama ngo ziraryoha kandi zigira ibinure ku buryo wumva zisa nk’aho ari inyama z’ingurube.
Ngo ntazareka kuzorora kuko byaramuhiriye kuruta korora ihene.

Ati “ nubwo atari itungo najyana mu isoko ngo bampe amafaranga nsanga zimfitiye akamaro kanini cyane cyane ku buzima bw’abana banjye kuko mbasha kubabonera inyama mu gihe gikwiye kandi bakaba bameze neza mbikesha izi mbeba.”

Asaba abaturage batishoboye ko bazorora kuko zigira akamaro kanini ku mikurire y’abana nubwo abantu benshi badakunze kwitabira ubworozi bwazo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka