Imyitwarire ya bamwe mu bagabo n’abagore ibangamira igabanuka ry’ihohotera mu Rwanda

Umuryango w’abagabo baharanira uburinganire n’ubwuzanye bw’ibitsina byombi RWAMREC, usanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bwa SIDA bitagabanuka, bitewe n’imyitwarire idahwitse y’abagabo n’umuco wo kudafata icyemezo kuri bamwe mu bagore.

Mu nama yagiranye n’inzego zishinzwe ubuzima no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yashojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24/8/2012, ubuyobozi bwa RWAMREC bwasabye gushyira mu bikorwa gahunda zo kwirinda ibyo bibazo.

Ubuyobozi buvuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu guhindura imyumvire y’abagabo n’abagore, kugira ngo bigerwego. Batanga urugero ko umugabo adakwiye gutererana umugore mu buzima bubareba bombi, nko mu mirimo yose yo mu rugo, kwitabira kuboneza urubyaro.

Akanirinda gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bidaturutse ku cyemezo bafashe bombi.

Munyamariza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC.
Munyamariza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC.

Umugore nawe asabwa kwifatira icyemezo kireba ubuzima bwe, atagendeye ku mbabazi cyangwa umuco umutesha agaciro, nk’uko umunyambanga nshingwabikorwa wa RWAMREC Munyamariza Eduard yabisobanuye.

Yagize ati: “Abasore usanga babwira abakobwa ngo utampaye uraba unyanga, ndumva narembye rwose, ibi biheri mfite mu maso ntibyakira, n’ibindi,… Iyi myumvire ni ubushukanyi. Guhuza ibitsina sirwo rukundo kandi ntacyo bikemura muri ibyo byose”.

Muhimpundu Marie Chantal, Umunyamategeko muri Haguruka, umuryango uharanira inyungu z’abana n’abagore, asaba ubukangurambaga buhoraho, cyane cyane ku bagabo.

Mu myanzuro yagezweho n’ubufatanye bw’inzego zishinzwe ubuzima no gukumira ihohoterwa mu Rwanda, harimo kongera ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda imyitwarire iganisha ku ihohoterwa na SIDA.

Mu bikorwa by’umuganda ngo niwo umwanya mwiza wo kuzajya batambutsa ubwo butumwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ngombwa ko abagabo bagira uruhare runini mugushyikira gahunda zo kuringaniza urubyaro no kurwanya SIDA kuko ubuzima bwiza by’umuryango nishingano zumugabo numugore bityo bigatumba urugo rutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Uburinganire n’ubwuzuanye hagati y’umugabo n’umugore ni byacu twese mu kubaka umuryango nyarwanda uzira amakimbirane.

BUTERA yanditse ku itariki ya: 26-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka