Imiti isukura amazi izafasha abaturage b’intara y’uburasirazuba batarabona amazi meza
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko imiti icayura amazi y’ibiziba akaba meza ari igisubizo ku baturage b’iyo ntara batarabasha kubona amazi meza hafi ya bo.
Yabivuze tariki 20/09/2013, ubwo umuryango uharanira imibereho myiza mu miryango SFH Rwanda werekaga abatuye i Kayonza uburyo bashobora gusukura amazi y’ibiziba agasa neza.
Mu gusukura amazi y’ibiziba agahinduka urubogobogo hifashishwa umuti witwa P&G ucayura amazi y’ibiziba agasa neza imyanda yatumaga ayo mazi asa nabi ikajya ukwayo.
Abakozi ba SFH Rwanda basobanuye ko agapaki kamwe ka P&G gakoreshwa mu gusukura litiro 10 z’amazi y’ibiziba. Uwo muti ni ifu basuka mu mazi y’ibiziba bakayavangira mu cyerekezo kimwe mu gihe cy’iminota itanu, nyuma y’iyo minota imyanda yatumaga amazi asa nabi ikajya ku ndiba y’igikoresho yavangiwemo n’umuti hagasigara amazi asa neza.
Intara y’uburasirazuba igeze ku gipimo cya 64% mu kwegereza amazi meza abaturage, nk’uko umuyobozi wa yo Uwamariya Odette yabivuze. Yongeraho ko iyo ntara ifite intego y’uko mu mwaka wa 2017, abaturage ba yo bose bazaba bafite amazi meza.
Cyakora ngo mu gihe ibyo bitarashoboboka, imiti ya P&G n’indi miti isukura amazi ngo yaba ibaye igisubizo kuri abo baturage batarabona amazi meza, kuko hari abakivoma amazi y’imigezi n’ibishanga kandi aba asa nabi cyane.
Ati “Aho tuzaba tutarashobora kugeza bwa bushobozi bw’amazi asanzwe tubona dufatanyije na EWSA, tuzaba twifashisha izi gahunda zijyanye n’imiti ikoreshwa mu gusukura amazi. Ku bijyanye n’ubuzima bw’umuturage buzaba burushaho kumererwa neza kurenza uko yakoresha amazi adasukuye”.
Umuryango wa SFH Rwanda ngo wakwirakwije umuti wa P&G hirya no hino mu bacuruzi bacururiza mu ntara y’uburasirazuba, nk’uko umuyobozi w’uwo muryango Manasseh Wandera Gihana abivuga.
Guverineri Uwamariya asaba abaturage, by’umwihariko abatarabasha kubona amazi meza kwitabira gukoresha uwo muti, kuko wabafasha haba mu kwirinda gukoresha amazi asa nabi, no kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke baterwa no gukoresha amazi mabi.
Amazi yasukuwe hifashishijwe umuti wa P&G ngo aba asa neza kandi nta mikorobe zirimo, ariko ngo bisaba kuyatereka nibura iminota 20 nyuma yo kuyayungurura kugira ngo umuti ube umaze kwica mikorobe zari muri ayo mazi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|