Imbuto Foundation yamuritse imfashanyigisho yo guhugura urubyiruko ku kwirinda SIDA

Umuryango Imbuto Foundation, tariki 31/01/2012, washyize ahagaragara igitabo mpfashanyigisho kizajya gifasha abigisha gusobanurira urubyiruko rufite imyaka 15 kugeza kuri 24 uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.

Andi masomo akubiye muri iyi mfashanyigisho agamije gufasha urubyiruko kwihesha agaciro, kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda no kwiha icyerekezo.

Muri iyi mpfashanyigisho hakubiyemo imiterere y’umuntu n’imitekerereze ye, amasomo ajyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA.

Uhagarariye urubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi mbere yo gukora iki gitabo, Delphine Ufitinema, yatangaje ko bashima iyi mpfashanyigisho kuko ibafasha gusobanukirwa ku kwihesha agaciro.

Yagize ati “Iyi mpfashanyigisho itwigisha kwihesha agaciro ariko ikanatwigisha n’uko tugomba kwitwara. Bikatworohereza na none kwirinda icyorezo cya SIDA.”

Iki gitabo cyateguwe hakorwa ubushakashatsi butandukanye ku myitwarire y’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ndetse n’ubushakashatsi bwari bugamije gukusanya ibitekerezo by’abafatanyabikorwa barimo urubyiruko rwo mu nzego zitandukanye; abize n’abatarize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima byimazeyo imfashanyigisho nkiyi ariko nanone ndifuza kuyisoma yose bityo ikamfasha kuko ngiraho mpurira n’urubyiruko rya gikristo, kandi narwo ntabwo ruri hirya y’ibibazo by’urubyiruko.

NSENGIYUMVA Mukiza Sam yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka