Imbuto Foundation iraburira urubyiruko kubera SIDA n’inda zitifuzwa ziteye inkeke
Umuryango nyarwanda uharanira iterambere n’imibereho myiza (Imbuto Foundation) uraburira urubyiruko kutishora mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane idakingiye, ituma ubwandu bwa SIDA n’izindi ndwara bikwirakwizwa, ndetse no gutwara inda zitifuzwa biri ku kigero giteye inkeke.
Imbuto Foundation ivuga ko yatewe ubwoba n’imibare yatangajwe n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) igaragaza ko hejuru ya 40% by’abakobwa bafite hagati y’imyaka 15-24 batwara inda zitifuzwa, mu gihe ibarurishamibare ryerekana ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 10-24 rungana na 52% by’abaturarwanda bose.
“Ni ikibazo giterwa no kutamenya ubuzima bw’imyororokere, kuko uretse n’izo nda zitifuzwa, icyorezo cya SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nabyo ntibyoroshye”, nk’uko Zaina Nyiramatama, Visi Perezida w’inama y’ubuyobozi ya Imbuto Foundation, yasobanuriye abana mu murenge wa Mageragere uri mu karere ka Nyarugenge.
Kuwa gatanu tariki 27/9/2013, Imbuto Foundation ifatanyije n’uturere twa Nyarugenge na Gicumbi, biriwe mu bukangurambaga bwo kumvisha urubyiruko ko rufite uburenganzira bwo guhabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere na servisi zifasha kwirinda SIDA n’izindi ndwara, hamwe no gukumira inda zitifuzwa.
Umuryango wa Imbuto Foundation wifashisha abantu batanga ubutumwa babinyijije mu ndirimbo, ubuhamya n’amakinamico, aho benshi mu babyumvise bahitaga bajya kwipimisha agakoko gatera SIDA ku bushake, ku bigo nderabuzima bya Butamwa i Mageragere muri Nyarugenge na Kigogo yo muri Gicumbi.
Zaina Nyiramatama asaba abumvise ubutumwa bwa Imbuto Foudation kujya kubusangiza abandi, kandi atangaza ko Leta isaba abigisha, ababyeyi, abavuzi n’abandi bantu bose bafite mu nshingano urubyiruko, kururinda ingeso zo kwishora mu busambanyi n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Umukobwa wese ugeze mu gihe cyo kubona imihango, kabone n’ubwo yaba afite munsi y’imyaka 10 y’ubukure ashobora gutwita, nk’uko abahanga mu by’ubuzima babisobanura; mu gihe Virusi itera SIDA yo yandura hatitawe ku kigero cy’imyaka umuntu afite.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|